Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali, cyo kwinjiza abantu muri Noheli, yavuze ko wari umugoroba wuzuye umunezero.

Iki gitaramo kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’ kibaye ku nshuro ya 12, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma yo kwitabira iki gitaramo, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko iki gihe igitaramo cyabereye wari “Umugoroba wuzuye umunezero n’ibyishimo.”

Ni igitaramo kandi cyitabiriwe n’abo mu buyobozi bw’inzego bwite za Leta, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Jean Claude Musabyimana wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba aherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ni igitaramo kandi cyitabiriwe n’abo mu nzego z’amadini n’amatorero, barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda.

Muri iki gitaramo ngarukamwaka kibaye ku nshuro yacyo ya 12, Chorale de Kigali kandi yanizihizaga imyaka 58 imaze ibayeho, aho umuyobozi wayo, Hodari Jean Claude wavuze ko bishimira intambwe bakomeje gutera.

Yagize ati “Muri ubwo bukure bw’imyaka tumaze, iki gitaramo ubu ni icya 12, ndizera ko ubu muri kubona hari ikirutaho kurushaho umwaka ushize. Ni igitaramo gihuza abantu, kandi turabifuriza ibyiza, kandi turifuza ko cyakomeza.”

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda, na we yashimiye uburyo iki gitaramo cyagenze kuko cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye.

Karidinali Kambanda yagize ati “Turagusaba ngo ibi byishimo bitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, no ku Isi, kugira ngo urukundo, amahoro n’ibyishimo umuvandimwe yatuzaniye bikwire hose.”

Muri iki gitaramo, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo nyinshi zayo zisanzwe zizwi na benshi, ndetse n’izindi ndirimbo zamenyekanye cyane zirimo iyo mu Kiswahili izwi nka ‘Atawale’ yanyuze benshi kubera uburyo bayiririmbye.

mMadamu Jeannette Kagame aramukanya na Karidinali Kambanda
Iki gitaramo cyanyuze benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano

Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n'abayobozi batuzuza inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.