Nyuma yuko umukinnyi wa Filimi Bahavu Jeannette yikuye mu bihembo byiswe Injanji Awards, undi mukinnyi wa Filimi yikuye muri ibi bihembo, na we ku mpamvu imwe n’iy’uyu wabivuyemo mbere.
Aba bakinnyi ba filimi bari kwikura muri ibi bihembo bizwi nka ‘Injanji Awards’ nyuma y’iminsi micye hashyizwe hanze urutonde rw’abazabihatanira.
Ku ikubitiro umukinnyi wa Filimi Bahavu Jeannette wamamaye akina nka Diane muri City Maid ndetse wanakinnye filimi ye yise Impanga, yanamuzamuye cyane, yikuye muri ibi bihembo, avuga ko yabishyizwemo atabanje kubimenyeshwa.
Itangazo ry’uyu mukinnyikazi wa Filimi ryasohotse binyuze ku mujyanama we, rigira riti “Nta muntu n’umwe wigeze atwegera ngo atumenyesha ko duhataniye ibi bihembo mu buryo buzwi cyangwa ngo tumenye icyo ibi bihembo bigenderaho. Kubera izo mpamvu rero twafashe umwanzuro wo kutabihatanamo.”
Nyuma y’amasaha macye, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina mu mafilimi anyuranye, na we yatangaje ko yivanye muri ibi bihembo.
Mu ibaruwa yanditswe n’uyu mukinnyi wa Filimi, ifite impamvu igira iti “Kwivana mu irushanwa” yandikiye abateguye ibi bihembo bya Inganji Awards, yagize ati “Mbandikiye mbasaba kunkura mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu gikorwa mwateguye, nisanzemo ndi mu batoranyijwe.”
Akomeza agira ati “Mu by’ukuri mujya gutegura iki gikorwa ntabwo mwigeze munyegera cyangwa ngo mwegere itsinda rishinzwe kureberera inyungu zanjye ku byerekeranye n’aya marushanwa, ibi nabifashe nk’ubunyamwuga bucye cyangwa gushaka gukoresha izina ryanjye mu nyungu zanyu bwite.”
Asoza agira ati “Ku bw’iyo mpamvu nkaba mbasaba gukura izina ryanjye mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu irushanwa mwateguye ‘Inganji Awards 2024’.”
Ibi bihembo bitegurwa na Rwanda Performing Arts, bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, mu gihe ibihembo bitangwa muri sinema Nyarwanda byakunze kuvugwamo ibibazo, byumwihariko Bahavu Jeannette wanikuye muri ibi akaba yarigeze gutsinda igihembo cy’imodoka mu bihembo ‘Rwanda International Movie Awards’ (RIMA), yakibonye ku bwa burembe habanje kwitabazwa inzego za Leta.
RADIOTV10