Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Torsten Frank Spittler wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, atazongererwa amasezerano.
Ni nyuma yuko amasezerano ye arangiye, aho abakunzi b’Umupira w’amaguru bari bakiri mu gihirahiro niba uyu mutoza azakomezanya n’Ikipe y’Igihugu akaba yakongererwa amasezerano cyangwa agacumbikira aho yari agejeje.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2024, ryemeje ko uyu mutoza w’Umudage atazakomezanya n’Ikipe y’Igihugu.
Iri tangazo rya FERWAFA rigira riti “Turamenyesha Abanyarwanda bose, by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.”
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasoje ubutumwa bwaryo bwizeza ko “Mu gihe cya vuba tuzabamenyesha umutoza uzakomeza akazi ko gutoza Ikipe Nkuru y’Igihugu.”
Iki cyemezo cyo kutongerera amasezerano uyu mutoza, kibaye nyuma yuko atanatoje imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Sudani y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikimbe cya Afurika CHAN 2025, aho uyu mugabo yari yuriye rutemikirere akajya iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru, agasigira akazi Jimmy Mulisa wari usanzwe amwungirije.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo Torsten Frank Spittler yaganiraga na RADIOTV10, yavuze ko abamuhaye akazi bari bamumenyesheje ko bifuza gukomezanya na we, ariko ko uburyo babimubwiraga byarimo agasuzuguro ku buryo atabyishimiye.
Mu mpera z’umwaka ushize, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Adolphe Kalisa yatangaje ko habayeho kwegera uyu mutoza koko kugira ngo yongererwe amasezerano, ariko ko bari bagitegereje igisubizo cye.
RADIOTV10