Umuhanzikazi Audi Intore uzwi mu njyana ya Gakondo, yemereye umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi nka The Cyiza, kuzarushingana, ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo amusaba ko batera intambwe mu rukundo bamazemo imyaka ibiri.
Uyu munyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly [The Cyiza] asanzwe akora ku gitangazamakuru cy’imyidagaduro ‘Inyarwanda’, akaba yateye intambwe igana imbere mu rukundo rwe n’umuhanzikazi Audi Intore.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, byahuriranye no kuba uyu munyamakuru yari yateguriye umukunzi we ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.
Amakuru ava mu nshuti z’aba bombi, ahamya ko bamaze imyaka ibiri biyemeje gutangirana urugendo rw’urukundo, ariko bakaba bari basanzwe baziranye ari n’inshuti zisanzwe.
Ubu biyemeje kuzabana nk’umugore n’umugabo, ndetse ari na bwo uyu munyamakuru yateguraga ibirori byo kwambika impeta umukunzi we amusaba ko bazashyingiranwa, undi na we arabimwemerera.
Ibi birori byo kwambikana impeta y’urukundo, bizakurikirwa n’ubukwe ndetse n’ibirori byo gusaba no gukwa, na byo biri gutegurwa n’imiryango y’aba bombi.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/audia2-a66f3.jpeg?resize=1000%2C753&ssl=1)
RADIOTV10