Umutunganyamiziki Mugisha Fred Robenson uzwi nka Element Elee, usanzwe ari n’umuhanzi, yatumiwe mu biganiro muri Uganda byahuje inzobere muri muzika zirimo iziturutse i Burayi no muri America.
Ni ibiganiro Element yatumiwemo n’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda rya UNMF, riyoborwa n’umuhanzi Edriss Masuuza uzwi nka Eddy Kenzo.
Element n’abandi basanzwe batunganya umuziki, abanditsi b’indirimbo, abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’uruganda rw’ubugeni n’ubuhanzi muri iki Gihugu bakiriwe n’iri shyirahamwe ryabatumiye.
Muri aba bitabiriye ibi biganiro, barimo n’abatunganya umuziki baje baturutse ku Migabane itandukanye irimo u Burayi, Amerika, Afurika ndetse no mu bindi bice by’Isi.
Bahuye bifuza kugira uruhare mu gukora umushinga uzafasha abahanzi ndetse n’abandi bo mu ruganda rw’imyidagaduro, kubyaza umusaruro ibihangano byabo no kwinjiza amafaranga.
Mu nyigo ikomeje gukorwa, igaragaza ko izi nzobere muri muzika zifuza ko amaradiyo na za televiziyo byatangira kujya byishyura abahanzi kugira ngo bitambutse ibihangano byabo.
Abitabiriye ibi biganiro, bavuga ko ibyemezo bizafatirwamo, bizatangazwa mu minsi iri imbere, kandi ko bizaza biri mu nyungu z’abahanzi, ku buryo ibihangano byabo bigiye kujya bibafasha gutera imbere no kugira imibereho myiza.
Khamiss SANGO
RADIOTV10