Umuhanzi Omary Ally Mwanga wamamaye ku izina rya Marioo wo mu Gihugu cya Tanzania uri mu bagezweho mu karere, ategerejwe mu Rwanda mu bikorwa bya muzika, birimo ibyo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umwe mu bahanzi nyarwanda.
Marioo aherutse gukorana n’umutunganyamiziki, Element Elee banakoranye indirimbo bise ‘Njozi’ yagiye hanze mu buryo bw’amajwi.
Amakuru avuga ko aba bombi banateganya gufata amashusho y’iyi ndirimbo, azafatirwa mu Rwanda, aho uyu muhanzi wo muri Tanzania, ategerejwe mu Rwanda aje mu bikorwa byo gufata ayo mashusho.
Bivugwa kandi Marioo azaba agenzwa no kwagura ibikorwa bye bya muzika, aho azanagirana ibiganiro n’abandi bahanzi nyarwanda bashobora gukorana ibihangano.
Marioo usanzwe akora indirimbo zo mu njyana ya Bongo Flava, Amapiano, na AfroPop, aherutse gushyira hanze Album yise ‘The Godson’ iriho indirimbo 17, ziganjemo izo yakoranye n’abahanzi batandukanya bo ku Mugabane wa Afurika.
Umutunganyamiziki, Element avuga ko “Byari byiza kugira uruhare mu gutunganya iyi Album no gukorana na Marioo” byumwihariko kandi akaba yishimira indirimbo ‘Njozi’ bakoranye ikomeje gukundwa n’abatari bacye.
Khamiss SANGO
RADIOTV10