Umugore wo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu, Ubushinjacyaha buvuga ko yemera icyaha ariko akavuga ko atabishakaga.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko uyu mugore yamaze gukorerwa dosiye y’ikirego ndetse ikaba yaramaze kuregerwa Urukiko Rwisubuye rwa Nyarugenge.
Ni icyaha cyakozwe tariki 03 Gashyantare 2025, ubwo uyu mugore yicaga umugabo we nyuma yuko bagiranye ubushyamirane.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore uregwa, “yafashe icyuma akimukubita [agikubita umugabo we] mu gatuza ku ruhande rw’iburyo aramukomeretsa.”
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko “Abari ku irondo bamujyanye kwa muganga igitaraganya avirirana, nyuma y’umunsi umwe ari kwa muganga ahita apfa.”
Bugakomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; akavuga ko atabishakaga. Asobanura ko we n’umugabo we bari bamaze igihe batabana kubera amakimbirane; umugabo akaba yari yaje aje gusura abana be.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya gatandatu, igira iti “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenze 5.000.000 Frw.”
RADIOTV10