Mu gihe Abaturarwanda n’Isi yose bari mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakore Aabatutsi, abahanzi n’ibindi byamamare bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure bujyanye n’ibi bihe.
The Ben yageneye ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba Abanyarwanda gukomeza kurinda ubumwe bwabo no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
The Ben yavuze ko Kwibuka atari uguheranwa n’agahinda, ahubwo ari urubuga n’umwanya wo gukomeza kwiyubaka no gushyigikira abarokotse.
Yagize ati “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko twibuka twiyubaka. Ndifuriza abarokotse Jenoside bose ubudaheranwa, batwaze gitwari.”
The Ben akomeza avuga ko abarokotse Jenoside batari bonyine, ashimangira ko Abanyarwanda bose bagomba gukomeza gushyira imbere ubumwe, urukundo n’ubwiyunge.
Ati “Nababwira nti humura nturi wenyine. Twese hamwe Abanyarwanda tubumbatire ubumwe bwacu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, we yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kurinda ubumwe n’ubusugire bw’Abanyarwanda.
Uyu Nyampinga yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwemo urubyiruko mu kubiba amacakubiri, bityo asanga ari ngombwa ko urubyiruko rw’iki gihe rugaragaza impinduka, rukaba ku isonga mu kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubwiyunge.
Yagize ati “Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nifatanyije n’ababuze ababo muri ibi bihe bigoye. Ariko kandi nibutsa urubyiruko bagenzi banjye ko nk’uko hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko kubiba urwango n’amacakubiri, ubu noneho nk’urubyiruko rufite ubuyobozi bwiza dukwiye gukoresha imbaraga zacu turinda ubumwe bw’Abanyarwanda.”


Felix NSENGA
RADIOTV10