Umuvangamiziki Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira usanzwe akomoka mu Gihugu cy’u Burundi, yamaze kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, nyuma yuko asabye Ubwenegihugu Perezida Paul Kagame, ubundi hagakurikizwa amategeko, ubu akaba yamaze kubirahirira ko abaye Umunyarwandakazi bidasubirwaho.
Tariki 16 Werurwe 2025 wabaye umunsi w’ibyishimo kuri Dj Ira, ubwo yari umwe mu bitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage, akamusaba ko yahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yamaze kwiyumvamo iki Gihugu nk’iwabo kubera ibyiza akibonamo n’umugisha yakigiriyemo.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yamusubije ko icyifuzo cye kigomba kubahirizwa ubundi igisigaye ari ukubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko.
Ku munsi wakurikiye iyo tariki, Dj Ira yahise ahamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kugira ngo atange ibyangombwa, ubundi icyifuzo cye gitangire gukurikiranwa, ndetse mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata izina rwe riza gusohoka mu igazeti ya Leta y’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, Iradukunda Grace Divine yarahiriye guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, uyu muvangamiziki uri mu bagezweho mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yamaze kuba umwe mu Banyarwanda, anashimira Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa yatambukije kuri Instagram, hari aho yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro Perezida Paul Kagame.”, Ahandi agira ati “Ubu ndi Umunyarwandakazi.”
Ni igikorwa kandi cyanyuze bamwe mu byamamare Nyarwanda, bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, amafoto y’uyu Munyarwandakazi mushya, bamwifuriza ikaze mu Muryango Mugari w’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.



RADIOTV10