Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira usanzwe akomoka mu Gihugu cy’u Burundi, yamaze kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, nyuma yuko asabye Ubwenegihugu Perezida Paul Kagame, ubundi hagakurikizwa amategeko, ubu akaba yamaze kubirahirira ko abaye Umunyarwandakazi bidasubirwaho.

Tariki 16 Werurwe 2025 wabaye umunsi w’ibyishimo kuri Dj Ira, ubwo yari umwe mu bitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage, akamusaba ko yahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yamaze kwiyumvamo iki Gihugu nk’iwabo kubera ibyiza akibonamo n’umugisha yakigiriyemo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yamusubije ko icyifuzo cye kigomba kubahirizwa ubundi igisigaye ari ukubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku munsi wakurikiye iyo tariki, Dj Ira yahise ahamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kugira ngo atange ibyangombwa, ubundi icyifuzo cye gitangire gukurikiranwa, ndetse mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata izina rwe riza gusohoka mu igazeti ya Leta y’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, Iradukunda Grace Divine yarahiriye guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, uyu muvangamiziki uri mu bagezweho mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yamaze kuba umwe mu Banyarwanda, anashimira Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram, hari aho yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro Perezida Paul Kagame.”, Ahandi agira ati “Ubu ndi Umunyarwandakazi.”

Ni igikorwa kandi cyanyuze bamwe mu byamamare Nyarwanda, bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, amafoto y’uyu Munyarwandakazi mushya, bamwifuriza ikaze mu Muryango Mugari w’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.

Dj Ira kuri uyu wa Kabiri ubwo yari agiye kurahirira kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda
Yarahiriye ku ibendera ry’u Rwanda
Aranabisinyira, ubu ni Umunyarwandakazi nk’uko yabyifuje kuva cyera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + ten =

Previous Post

Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi

Next Post

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we

Related Posts

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

by radiotv10
09/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.