Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi ba Muhazi United mbere yo guhura na Rayon bahawe akanozangendo

radiotv10by radiotv10
18/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi ba Muhazi United mbere yo guhura na Rayon bahawe akanozangendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Muhazi United bwemeje ko bugomba guhemba abakinnyi imishahara y’amezi atatu, mbere yuko iyi kipe yakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Ni nyuma yuko abakinnyi ba Muhazi United bari banze gukora imyitozo muri iki cyumweru kubera kumara amezi atatu badahembwa.

Umuyobozi wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ko ikibazo cyabonewe umuti. Ati “Navuga ko rwakingaga babiri ariko ntabwo rugikinga babiri. Hari ibintu byinshi byakemutse, hari amezi atatu y’imishahara twari dufitiye abakinnyi ariko ubu ngubu byakemutse.”

Nubwo iyi kipe yari imaze amezi atatu idahemba abakinnyi, isanzwe ifashwa n’Uturere tubiri, ku buryo hari bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko ikipe nk’iyi ibura imishahara yo guhemba abakinnyi, mu gihe Nkaka Longin we avuga ko haba hari impamvu yabiteye.

Yagize ati “Amafaranga bakoresha mu Turere ni ayo bakusanya mu misoro y’Uturere, hari igihe aba atabonetse, hari igihe aza akajya mu byihutirwa, siporo itaje imbere muri icyo gihe bitewe n’ibihari ikindi gihe akaba yabonetse.”

Muhazi United iri kwitegura umukino izakiramo Rayon Sport, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, bituma iri mu makipe ari mu myanya mibi ishobora gutuma imanuka iramutse irangaye.

Nkaka Longin avuga ko na bo bazi ko bari mu myanya mibi kandi bakaba bagiye guhura n’ikipe ikomeye, ariko ko ibyo bitabakanga.

Ati “Impungenge zo Rayon Sports ni ikipe nini, ntiwabura kuzigira kuko tuba twabiteguye cyane kuko natwe tuzi ko uriya mukino wa Rayon Sports ni wo ugomba kuduhamiriza kuguma muri iki cyiciro. Tubonye ariya manota atatu, twaba dusigaje nko kunganya rimwe gusa tukaba tugumyemo.

Uyu mukino uzahuza Muhazi United na Rayon Sports w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, uzaba kuri uyu wa Gatandatu, aho iyi kipe y’Iburasirazuba izaba ishaka amanota atatu kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, mu gihe Rayon na yo izaba iyashaka kugira ngo irebe ko yakwisubiza umwanya wa Mbere iherutse guhagurutswaho na mucyeba wayo APR FC.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 7 =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika

Next Post

Rutsiro: Abamotari bagaragaje ibituma bakorana amaganya n’ibihombo

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

IZIHERUKA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Abamotari bagaragaje ibituma bakorana amaganya n’ibihombo

Rutsiro: Abamotari bagaragaje ibituma bakorana amaganya n’ibihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.