Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe umutoza wumvikanyeho ibyagawe na benshi muri ruhago Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Mugiraneza Jean Bapiste uzwi nka ‘Migi’ guhagarikwa umwaka umwe atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru nyuma yuko yumvikanye mu majwi asaba umukinnyi w’imwe mu makipe kuyitsindisha na we akazamugororera.

Mugiraneza Jean Bapiste AKA Migi wari umutoza Wungirije wa Muhazi United, aherutse kumvikana mu majwi ubwo yaganiraga na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.

Nyuma yuko aya majwi agiye hanze mu kwezi gushize, Ubuyobozi bwa Muhazi FC, bwahise bufata icyemezo cyo kuba buhagaritse Migi kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

Tariki 18 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) na ryo ryatangaje ko ryamenye iby’iki kibazo ndetse ko ryashyikirijwe ikirego.

Amakuru avuga ko tariki 22 Werurwe, Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire yahamagaje aba bombi [Migi na Shafiq] kugira ngo hakurikiranwe iby’iki kibazo.

Nanone kandi hatumijweho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports nk’ikipe yagarutsweho muri icyo kiganiro cyumvikana muri ariya majwi, ndetse n’ubuyobozi bwa Musanze FC nk’ikipe ikinamo Shafiq.

Mu bahamagajwe kandi, harimo Umutoza Wungirije wa Musanze, Imurora Japhet [wumvikanye mu kiganiro cya Migi na Shafiq] n’umukinnyi wayo Batte Sheif wafashwe ariya majwi ya Migi aganira na Shafiq, aho bitabye tariki 06 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko umwanzuro wafashwe na Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire, uvuga ko “ihanishije Mugiraneza Jean Baptiste alias Migi guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umupira w’amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka (1) no kwishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo.”

Bivugwa kandi ko gufata icyemezo kuri iki kibazo bitararangira, ariko ko muri iki cyumweru ari bwo hazafatwa imyanzuro ya nyuma.

Mu majwi yatumye Migi afatirwa ibi byemezo, yumvikanamo asaba uwo mukinnyi Bakaki Shafiq gutsindisha ikipe ye ya Musanze FC, kugira ngo birengere ikipe ya Kiyovu Sports byari byahuye, dore ko yari iri mu myanya mibi, bityo bikaba byayifasha kutamanuka, kandi yaramwemereye kuzamuha akazi mu mwaka w’imikino utaha. Muri icyo kiganiro, Migi yumvikanamo yizeza ingororano uyu mukinnyi ko azamushakira ikipe.

Ni mu gihe Migi we yaje kuvuga ko ibi yabikoze asa nk’ukora iperereza kuri uyu mukinnyi ngo yumve koko niba ajya akora ibi bidakwiye byakunze kuvugwa muri ruhago nyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − five =

Previous Post

UPDATE: Icyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buvuga ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’abatoza bayo

Next Post

Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo

Related Posts

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo

Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.