Komisiyo ishinzwe Imyitwarire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Mugiraneza Jean Bapiste uzwi nka ‘Migi’ guhagarikwa umwaka umwe atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru nyuma yuko yumvikanye mu majwi asaba umukinnyi w’imwe mu makipe kuyitsindisha na we akazamugororera.
Mugiraneza Jean Bapiste AKA Migi wari umutoza Wungirije wa Muhazi United, aherutse kumvikana mu majwi ubwo yaganiraga na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.
Nyuma yuko aya majwi agiye hanze mu kwezi gushize, Ubuyobozi bwa Muhazi FC, bwahise bufata icyemezo cyo kuba buhagaritse Migi kugira ngo habanze hakorwe iperereza.
Tariki 18 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) na ryo ryatangaje ko ryamenye iby’iki kibazo ndetse ko ryashyikirijwe ikirego.
Amakuru avuga ko tariki 22 Werurwe, Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire yahamagaje aba bombi [Migi na Shafiq] kugira ngo hakurikiranwe iby’iki kibazo.
Nanone kandi hatumijweho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports nk’ikipe yagarutsweho muri icyo kiganiro cyumvikana muri ariya majwi, ndetse n’ubuyobozi bwa Musanze FC nk’ikipe ikinamo Shafiq.
Mu bahamagajwe kandi, harimo Umutoza Wungirije wa Musanze, Imurora Japhet [wumvikanye mu kiganiro cya Migi na Shafiq] n’umukinnyi wayo Batte Sheif wafashwe ariya majwi ya Migi aganira na Shafiq, aho bitabye tariki 06 Mata 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko umwanzuro wafashwe na Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire, uvuga ko “ihanishije Mugiraneza Jean Baptiste alias Migi guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umupira w’amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka (1) no kwishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo.”
Bivugwa kandi ko gufata icyemezo kuri iki kibazo bitararangira, ariko ko muri iki cyumweru ari bwo hazafatwa imyanzuro ya nyuma.
Mu majwi yatumye Migi afatirwa ibi byemezo, yumvikanamo asaba uwo mukinnyi Bakaki Shafiq gutsindisha ikipe ye ya Musanze FC, kugira ngo birengere ikipe ya Kiyovu Sports byari byahuye, dore ko yari iri mu myanya mibi, bityo bikaba byayifasha kutamanuka, kandi yaramwemereye kuzamuha akazi mu mwaka w’imikino utaha. Muri icyo kiganiro, Migi yumvikanamo yizeza ingororano uyu mukinnyi ko azamushakira ikipe.
Ni mu gihe Migi we yaje kuvuga ko ibi yabikoze asa nk’ukora iperereza kuri uyu mukinnyi ngo yumve koko niba ajya akora ibi bidakwiye byakunze kuvugwa muri ruhago nyarwanda.
RADIOTV10