Umuhanzi Niyokwizerwa Boso wamamaye nka Niyo Bosco, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana, aho yavuze ko umunsi yagiriyeho ibi byago, ari muremure kurusha umwaka wose w’ibyishimo.
Uyu muhanzi yagaragaje agahinda k’ibi byago byamubayeho, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga, aho yifurije umubyeyi we watabarutse kuruhukira mu mahoro.
Yifashishije ifoto ari kumwe n’umubyeyi we ubwo yari yamuherekeje mu birori by’itangwa ry’ibihembo bizwi nka The Choice Awards, uyu muhanzi yanegukanyemo icyo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’igitsinagabo, yagize ati “Ruhukira mu mahoro data.”
Yakomeje agaragaza ko inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi we yamushenguye cyane. Ati “Umunsi umwe w’akababaro, ni muremure kurusha umwaka w’ibyishimo.”
Bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro bihanganishije uyu muhanzi, bamusaba gukomeza kugira umutima ukomeye, banifuriza umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.
Mu bafashe mu mugongo uyu muhanzi bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, barimo umunyamakuru akaba n’Umu-Dj Phil Peter, wagize ati “Ihangane muvandimwe.”
Umunyamakuru akaba asanzwe anakora inshingano zo kureberera inyungu z’abahanzi, Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene wanigeze gukorana n’uyu muhanzi Niyo Bosco, na we yamwihanganishije. M. Irene yagize ati “Yari umugabo mwiza [avuga umubyeyi wa Niyo Bosco] Komera Niyo Bosco.”
Niyo Bosco wagize ibyago, ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bacye kubera umwihariko w’uyu muhanzi mu kuririmba, ndetse n’indirimbo ze ziba zandikanye ubuhanga zirimo nk’iyo yise ‘Ubigenza ute’ iri mu za mbere yashyize hanze zigakundwa cyane.


RADIOTV10