Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in BASKETBALL, SIPORO
0
U Rwanda rwamenye Ibihugu bihuriye mu itsinda mu gikombe cya Afurika cya Basketball y’Abagore
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ikina umukino wa Basketball, yamenye amakipe izahangana na yo mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, muri Hotel des Armées i Abidjan muri Cote d’Ivoire habereye tombora yuko amakipe azahura mu cyiciro cy’amatsinda y’igikombe cya Afurika cy’abagore.

Iri rushanwa riteganyijwe hagati ya tariki 25 Nyakanga na tariki 3 Kanama 2025. Imikino yose izabera muri Palais des Sports de Treichville, stade yakira abafana 3 500.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Gatatu rigizwe n’amakipe y’Ibihugu atatu, aho ruzahangana na Nigeria yegukanye igikombe cya Afurika giheruka (2023) na Mozambique.

Abagore b’u Rwanda ubu bari ku mwanya wa kane ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe ya Basketball muri Afurika (FIBA AFRICA) bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma kuko umusaruro mwiza bigeze mu mateka y’iri rushanwa ari muri 1/2 mu gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali mu Rwanda muri BK Arena muri 2023.

Ni ku nshuro ya Kane ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore igiye kwitabira igikombe cya Afurika, kuko yitabiriye icya 2009, 2011 na 2023.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye gukina iri rushanwa
Bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma kuko umusaruro mwiza u Rwanda rwagize ni ukugera muri 1/2
Ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa Kane muri Afurika
Muri AFRO BASKET ya 2025 u Rwanda ruzatozwa n’umunya-Senegal Dr. Cheikh Sarr

Roben NGABO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eleven =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku bya mbere byemeranyijweho hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo

Next Post

Menya Ibihugu bikomokamo impunzi 130 u Rwanda rwakiriye

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Ibihugu bikomokamo impunzi 130 u Rwanda rwakiriye

Menya Ibihugu bikomokamo impunzi 130 u Rwanda rwakiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.