Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ikina umukino wa Basketball, yamenye amakipe izahangana na yo mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, muri Hotel des Armées i Abidjan muri Cote d’Ivoire habereye tombora yuko amakipe azahura mu cyiciro cy’amatsinda y’igikombe cya Afurika cy’abagore.
Iri rushanwa riteganyijwe hagati ya tariki 25 Nyakanga na tariki 3 Kanama 2025. Imikino yose izabera muri Palais des Sports de Treichville, stade yakira abafana 3 500.
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Gatatu rigizwe n’amakipe y’Ibihugu atatu, aho ruzahangana na Nigeria yegukanye igikombe cya Afurika giheruka (2023) na Mozambique.
Abagore b’u Rwanda ubu bari ku mwanya wa kane ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe ya Basketball muri Afurika (FIBA AFRICA) bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma kuko umusaruro mwiza bigeze mu mateka y’iri rushanwa ari muri 1/2 mu gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali mu Rwanda muri BK Arena muri 2023.
Ni ku nshuro ya Kane ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore igiye kwitabira igikombe cya Afurika, kuko yitabiriye icya 2009, 2011 na 2023.




Roben NGABO
RADIOTV10