Mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 na FARDC, mu gihe impande zombi zari ziherutse kwemeranya agahenge.
Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko iyi mirwano iremereye yumvikanyemo intwaro za rutura kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025 muri Lokarite nyinshi zo muri Teritwari ya Walungu, Kabare na Kalehe mu Ntata ya Kivu y’Epfo.
Abatanze amakuru, bavuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, hari hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda za rutura n’izoroheje muri Sheferi ya Kaziba muri Teritwari ya Walungu.
Nanone kandi abatanze amakuru, bavuga ko abarwanyi ba AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize bari baherutse kuza gukambika mu gace ka Nyangezi banyuze muri Mushenyi, ndetse ko ari bo bagabye ibitero kuri FARDC na Wazalendo.
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utazihanganira na rimwe kubona uruhande bahanganye rukora amarorerwa cyangwa rurushotora, ko igihe cyose bizajya biba, utazajya utinzamo, ahubwo ko uzajya ujya kubiburizamo.
Iyi mirwano yabangamiye ibikorwa by’amajyambere bisanzwe bikorerwa muri ibi bice, ndetse ikaba yateye ubwoba abaturage babituyemo.
Nanone andi makuru avuga ko habayemo indi mirwano mu bice binyuranye muri Teritwari za Kabare na Kalehe, zombi na zo zo mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Lokarite za Kabamba, Kasheke ndetse no mu misozi ya Kalehe; ni ho hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye.
Kubera iyi mirwano, ibintu byinshi byahungabanye, birimo amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ubuhinzi bukunze gukorwa muri ibi bice by’icyaro, aho abaturage bagumye mu ngo zabo, mu gihe abandi bari guhunga.
Ni mu gihe Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baherutse gushyira hanze itangazo rihuriweho, ryagaragazaga ibyavuye mu biganiro byahuje izi mpande i Doha muri Qatar, aho impande zombi zari zumvikanye ku gahenge kugira ngo zibashe gukomeza ibiganiro nta nkomyi.
RADIOTV10