Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe ku rugamba rwa M23 na FARDC mu gihe hari habayeho ubwumvikane bw’agahenge

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe ku rugamba rwa M23 na FARDC mu gihe hari habayeho ubwumvikane bw’agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 na FARDC, mu gihe impande zombi zari ziherutse kwemeranya agahenge.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko iyi mirwano iremereye yumvikanyemo intwaro za rutura kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025 muri Lokarite nyinshi zo muri Teritwari ya Walungu, Kabare na Kalehe mu Ntata ya Kivu y’Epfo.

Abatanze amakuru, bavuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, hari hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda za rutura n’izoroheje muri Sheferi ya Kaziba muri Teritwari ya Walungu.

Nanone kandi abatanze amakuru, bavuga ko abarwanyi ba AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize bari baherutse kuza gukambika mu gace ka Nyangezi banyuze muri Mushenyi, ndetse ko ari bo bagabye ibitero kuri FARDC na Wazalendo.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utazihanganira na rimwe kubona uruhande bahanganye rukora amarorerwa cyangwa rurushotora, ko igihe cyose bizajya biba, utazajya utinzamo, ahubwo ko uzajya ujya kubiburizamo.

Iyi mirwano yabangamiye ibikorwa by’amajyambere bisanzwe bikorerwa muri ibi bice, ndetse ikaba yateye ubwoba abaturage babituyemo.

Nanone andi makuru avuga ko habayemo indi mirwano mu bice binyuranye muri Teritwari za Kabare na Kalehe, zombi na zo zo mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Lokarite za Kabamba, Kasheke ndetse no mu misozi ya Kalehe; ni ho hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye.

Kubera iyi mirwano, ibintu byinshi byahungabanye, birimo amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ubuhinzi bukunze gukorwa muri ibi bice by’icyaro, aho abaturage bagumye mu ngo zabo, mu gihe abandi bari guhunga.

Ni mu gihe Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baherutse gushyira hanze itangazo rihuriweho, ryagaragazaga ibyavuye mu biganiro byahuje izi mpande i Doha muri Qatar, aho impande zombi zari zumvikanye ku gahenge kugira ngo zibashe gukomeza ibiganiro nta nkomyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

U Rwanda rwavuze uko ruri gufasha Ingabo za SADC gutaha n’impamvu ibiri gukorwa byari bikenewe

Next Post

BREAKING: U Rwanda rwinjiye mu mikorenire n’indi kipe ikomeye ku Mugabane w’u Burayi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: U Rwanda rwinjiye mu mikorenire n’indi kipe ikomeye ku Mugabane w’u Burayi

BREAKING: U Rwanda rwinjiye mu mikorenire n'indi kipe ikomeye ku Mugabane w’u Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.