Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryababajwe n’igikorwa cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ubwo Rayon Sports yahuraga na Police FC, wateze umufana akagwa nabi, rivuga ko rikomeje kubikurikirana, kandi ko hafashwe ingamba kugira ngo bitazasubira.
Ni nyuma yuko ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC, hagaragaye umusekirite atega umwe mu bafana, akagwa nabi ndetse mu mashusho byagaragaye ko yabanje kugwa igihumure.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko ryababajwe n’ibi byabaye.
Iri tangazo rigira riti “Nyuma y’igikorwa kigayitse byagaragaye ko cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga, mu mukino wa Rwanda Premier League wari wahuje Police FC na Rayon Sports FC, Taliki ya 11 Gicurasi 2025, FERWAFA yababajwe n’ibyabaye, kandi ikomeje kubikurikirana kugira ngo bitazasubira.”
FERWAFA ikomeza yizeza ko igihe gukorana n’izindi nzego kugira ngo harushweho kurindwa umutekano mu buryo bukwiye ku bibuga biberaho imikino mu Rwanda.
Iti “Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano n’ituze ku bibuga byose, ari na ko twongera imbaraga mu guhugura Ababishinzwe ku bijyanye n’umutekano ku bibuga, kugira ngo dukumire icyahungabanya umudendezo a’Abantu bose bitabiriye imikino y’umupira w’Amaguru.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda-FERWAFA ritangaje ibi nyuma yuko Polisi y’u Rwanda na yo yatangaje ko yamaze guta muri yombi uriya musekirite wakubise umutego uriya mufana.
RADIOTV10