Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino nyafurika BAL, yahasesekaye, yizeza abazitabira igikorwa azaririmbamo, kuzabasenderezamo ibyishimo.
King Promise yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, aho azaririmba mu gikorwa cyo gutangiza imikino ya Basketball Africa League (BAL) kizaba ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
Azaririmba ubwo hazaba habaye umukino ufungura iyi mikino y’agace ka Nile Conference, aho APR BBC yo mu Rwanda izaba yakinnye na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The New Times akigera mu Rwanda, King Promise yavuze ko abazitabira iki gikorwa azaririmbamo, bazatahana ibyishimo bihebuje.
Yagize ati “Abafana banjye bagomba kwitega imiririmbire y’akataraboneka. Ndateganya kuzahura n’abantu bashya kandi tukamenyana n’abazitabira BAL.”
King Promise yakomeje agira ati “Ni amahirwe adasanzwe yo kuba umwe mu bitabiriye iki gikorwa gikomeye ku Mugabane wa Afurika.”
Ni ku nshuro ya kabiri King Promise agiye gutaramira mu Rwanda dore ko no mu kwezi k’Ugushyingo 2023 yari yataramiye Abanyakigali ku nshuro ye ya mbere.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho ku Mugabane wa Afurika, aje gutaramira mu Rwanda nyuma y’igihe gito yegukanye igihembo mu bizwi nka Telecel Ghana Music Awards, aho yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.


RADIOTV10