Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yahaye ikaze Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wageze i Goma, avuga ko kuba yagarutse mu Gihugu, ari amahitamo meza kandi n’abandi banyapolitiki babyifuza bajyayo.
Corneille Nangaa yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025 nyuma yuko iri Huriro AFC/M23 abereye Umuhuzabikorwa ritangaje ko Joseph Kabila yamaze kugera mu Mujyi wa Goma.
Nangaa yavuze ko kugaruka kwa Joseph Kabila Kabange “Mu Gihugu k’uyu Munyapolitiki w’umunyacyubahiro kwakiriwe neza. Yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro yari yarahejejwemo.”
Uyu Muhuzabikorwa wa AFC/M23 yakomeje avuga ko Joseph Kabila Kabange yahawe ikaze mu mujyi wa Goma mu gace konyine karangwamo ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze kurandurwa ibibazo uruhuri birimo ivangura, ubwicanyi bukorerwa bamwe mu Banyekongo ndetse hakaba hatarangwa imbwirwaruhame z’urwango.
Yakomeje avuga ko kuva muri Gashyantare, abayobozi banyuranye bagiye banyura muri uyu Mujyi wa Goma, kandi bakibonera akazi gakomeye kakozwe n’Ihuriro AFC/M23 karimo kugarura amahoro n’umutekano by’abaturage n’ibyabo.
Corneilla Nangaa yakomeje avuga ko Umujyi wa Goma wagiriwe ubuntu bwo kwakira umugisha w’abo mu madini n’amatorero, aho iri Huriro ryakiriwe Intumwa z’ihuriro ry’amadini n’amatorero rya ECC-CENCO.
Ati “Imiryango y’Umujyi wa Goma irafunguye, ari na ko gace rukumbi kugururiye amarembo abifuza kuhaza, barimo uwabaye Perezida Kabila, ndetse n’abandi bose bakunda Igihugu bifuza gukora ibikorwa byabo bisanzuye mu mwuka wa Demokarasi.”
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaje mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi micye agejeje ku Banyekongo ijambo yabateganyirije risubiza ubutegetsi bw’iki Gihugu buherutse kumwambura ubudahangarwa.
Kabila yari yanyomoje ibihuha byigeze kuzamurwa n’ubutegetsi bwa Congo ko yaje mu Mujyi wa Goma mu kwezi gushize, avuga ko ahubwo afite gahunda yo kuhaza mu gihe cya vuba.
RADIOTV10