Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, akatirwa gunfungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu.
Umwanzuro watangajwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, unagena kandi ko uregwa agomba gutanga ihazabu ya Miliyoni 1,3 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo nyuma yo guhamya uregwa, ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’Ibihuha, icyaha cyo gukangisha gusebanya ndetse n’icyo kunywa ibiyobyabwenge.
Umucamanza yahamije uregwa ibi byaha ashingiye ku byagaragajwe n’Ubushinjacyaha birimo ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yakoze ibyaha yari akurikiranyweho.
Mu iburanisha ku rubanza rwo mu mizi ryabaye tariki 15 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko guhamya uregwa ibyaha, rukamukatira gufungwa imyaka icyenda.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye Umucamanza ibikorwa bigize ibyaha byakozwe n’uregwa, birimo amagambo yatangazaga mu biganiro byatambukaga kuri YouTube, aho yatangazaga amakuru y’ibihuha kuri bimwe mu byamamare mu Rwanda, barimo abahanzi The Ben na Bahati.
Nko ku muhanzi The Ben, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa [Fatakumavuta] yatangaje ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo, mu gihe kuri Bahati yavuze ko uyu muhanzi yashatse umugore ushaje kandi mubi, amukurikiyeho kuba ari umudiyasipora.
Uregwa waburanye ahakana ibyaha, yavugaga ko ibyo yatangazaga byabaga ari ubusesenguzi kandi ko ari byo bigize umwuga we w’itangazamakuru, kandi ko bwemewe n’uyu mwuga.
RADIOTV10