Umuvandimwe w’umuntu umwe warokotse impanuka y’indege yahitanye abagenzi 241 mu Buhindi, yavuze ko akimara kurokoka yahamagaye umubyeyi we akamubwira ko na we atazi uko byagenzi ngo asimbuke urupfu.
Vishwash Kumar Ramesh ni umuntu umwe warokotse indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 ya Sosiyete y’Indege y’u Buhindi yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Uyu mugabo ukomoka mu Buhindi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ubu urwariye mu Bitaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 yasuwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi.
Iyi ndege yarimo abagenzi 242 barimo Abahindi 169 n’abongereza 53. Umuvandimwe wa Vishwash Kumar Ramesh, witwa Nayankumar Ramesh, yabwiye Televiziyo ya ITV News ko na bo batunguwe no kuba umuvandimwe wabo yarabahamagaye nyuma y’impanuka y’iyi ndege.
Yagize ati “Ubwo indege yahanukaga, yahamagaye papa, amubwira ko indege yahanutse ariko ko atazi uko yarokotse akayivamo. Yari mu rujijo. Ariko ko atabashaga kubona umuvandimwe we.”
Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi kandi kuri uyu wa Gatanu yanasuye ahabereye iyi mpanuka ndetse akaba yategetse ko hakomeza iperereza ku cyayiteye.
Inzobere mu by’indege zivuga ko hari impamvu nyinshi zikekwa kuba zateye iyi mpanuka zirimo kugira ibibazo bya moteri zombi ebyiri cyangwa kuba hari inyoni yaba yaraguyemo.
RADIOTV10