Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose bazamarana.
Iki gikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we uzwi nka Nana, cyatangajwe na Mitsutsu ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa yasabye ko bazarushingana.
Muri ubu butumwa, uyu munyarwenya yongeye kubwira umukunzi we amukunda urukundo ruzira uburyarya, kandi ko azahora amukunda igihe cyose bazamarana.
Yagize ati “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndi kumwe nawe, wakoze kunyemerera kuba uwange iteka ryose imbere y’incuti n’abavandimwe ndetse n’isi yose muri rusange.”
Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ntuzicuza isegonda na rimwe tuzamarana. Ndagukunda.”
Ibi birori byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti ku mpande zombi byumwihariko Mitsutsu, ziganjemo abasanzwe bazwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda, barimo umunyarwenya mugenzi we uzwi nka Nyaxo, ndetse n’uzwi nka Soloba usanzwe akina filimi.
Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi agaragaza agahinda kenshi avuga ko bashwanye, amwinginga ku mbuga nkoranyambaga, ngo basubirane.






RADIOTV10