Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo ari ubuntu.
Iki gitaramo kizaba mu ntangiro z’ukwezi gutaha tariki 02 Kanama 2025, cyiswe Country Music Concert, kizagira umwihariko w’iyi njyana ikomoka muri America.
Bamwe mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, ni Umunya-Kenya Sir Elvis n’umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Alyn Sano uri mu bagezweho muri iki gihe.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, abateguye iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru, bavuze ko batagiteguye bagamije gushaka inyungu, ahubwo bifuzaga gusangira n’abantu ndetse no kwishimana ku buryo abazakitabira batazishyura.
Uyu muziki wa Country watangiye mu kinyejana cya 17. Kuva mu bihe byo mu ya 1925 country music yakwirakwijwe cyane kubera gucurangwa kuri radiyo, nka Grand Ole Opry yatangijwe muri 1920 muri Nashville, Tennessee, akaba ari ho hatangiriye kumenyekana kw’abanyamuziki nka Carter Family na Jimmie Rodgers.
Uyu muziki wibandaga ku ndirimbo z’amateka, Inkuru z’ihariye, ubuzima bw’abantu bo mu byaro, n’ubuzima bwo mu misozi.
Ibikoresho by’umuziki bikunze gukoreshwa harimo acenvile (fiddle), guitar, banjo n’ibindi, ndetse hakabamo n’uburyo bwo kuririmba burimo yodel (gukoresha ijwi rimanuka cyangwa rizamuka cyane).
Khamiss SANGO
RADIOTV10