Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania.

Mashami Vincent yatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Mujyi wa Dodoma kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 nyuma yo gusinya amasezerano yo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Iyi kipe ya Dodoma Jiji FC igiye gutozwa n’umutoza w’Umunyarwanda, umwaka ushize w’imikino wa 2024-2025, yawusoje iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Shampiyona.

Mashami yerecyeje gutoza muri Tanzania nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Police FC mu Rwanda, yahesheje ibikombe bibiri, icy’Amahoro ndetse n’icya Super Coupe.

Mbere yo gutoza Police FC, Mashami yatoje andi makipe anyuranye, arimo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagejeje muri 1/4 mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu CHAN 2020 cyabaye muri 2021 muri Cameroon.

Mashami ubu ugiye gutoza muri Tanzania, kandi yanyuze mu yandi makipe mu Rwanda, nka APR FC, Bugesera FC ndetse na Isonga FC.

Mashami yamaze gusinya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eight =

Previous Post

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

Next Post

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

Related Posts

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

by radiotv10
03/10/2025
0

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF...

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba...

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

by radiotv10
01/10/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali...

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

by radiotv10
30/09/2025
1

Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, yavuze ko nta bwoba batewe no kuba bagiye guhura n’ikipe ya Pyramids FC ubu...

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

by radiotv10
30/09/2025
0

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku ari mu gahinda k’urupfu rw’umubyeyi we Roger Menama Lukaku na we wakinnye ruhago unafite ibigwi muri...

IZIHERUKA

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
MU RWANDA

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y'Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.