Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho, icya mbere ari uko akora ibishoboka byose ngo babone ibyo bakeneye byose.

Diamond yabitangaje aganira na iHeartradio, avuga ko abize neza ko hari abana ashobora kuba arera ariko atari abe mu buryo bw’amaraso.

Yagize ati “Ndabizi ko mfite abana. Ariko nanone ndabizi ko bamwe muri bo atari abanjye, ariko simba nshaka kuzamura impaka na ba mama babo, njye icyo nkora ni uko mbitaho uko bikwiye.”

Avuga ko kuri we atita ku mubare w’abo bana, ati “yaba bane, batanu cyangwa batandatu. Nk’uko nakunze kubivuga, ibyo bintu rimwe na rimwe numva bisekeje. Njye mbitaho. Ngomba kwicara nzi ko nakoze inshingano zanjye zose neza, nkabitaho.”

Diamond kandi yahishuye ko hari umwana umwe yagiye gupimisha ngo arebe ko ari uwe koko. Ati “Nakoze ibizamini bya DNA ku mwana umwe muri Tanzania. Ni agahomamunwa.”

Diamond avuga ko ababyeyi b’abana be bose bamukunda kuko akunda abana babyaranye. Ati “Rimwe na rimwe abagabo babo barandakarira bakeka ko haba hakiri umubano hagati yanjye na bo, ariko mu byukuri nta kintu na gito tuba tugipanga.”

Uyu muhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wose, afitanye abana babiri n’umuherwe ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan.

Afitanye umwana umwe w’umuhungu n’umunyamideri Hamisa Mobetto witwa Dylan Abdul Naseeb, ndetse akagira undi mwana yabyaranye n’umuhanzikazi w’Umunyakenya Tanasha Donna witwa Naseeb Junior ari na we muto mu bana yabyaranye n’abagore batatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eight =

Previous Post

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Next Post

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Related Posts

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Umunyarwenya Osmarito OG uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho atuma benshi bamwengura, ari mu byishimo nyuma yo kugura...

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

by radiotv10
04/10/2025
0

Mu kwezi kumwe hagiye kuba ibitaramo bitanu byo guhimbaza Imana, birimo ikizamara iminsi ibiri cyatumiwemo abakozi b’Imana b’amazina azwi mu...

Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

by radiotv10
04/10/2025
0

The question “Who should pay on the first date?” causes many debates. Some people believe the man should pay. Others...

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

by radiotv10
03/10/2025
0

Sosiyete ya ZACU Entertainment ikora ibijyanye na sinema, yinjiye mu mikoranire na Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, izatuma abagenda mu...

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

by radiotv10
03/10/2025
0

Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, yagaragaje ibyishimo yatewe n’impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yahawe n’umugabo...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.