Thursday, September 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Clement, akoresheje amagambo aryohereye, amushimira uburyo yamubereye uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Mu butumwa Knowless Butera yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzikazi yavuze ko umugabo we Clement yagize isabukuru y’amavuko.

Yagize ati “Uyu munsi, umuntu w’agatangaza akaba n’umuntu w’indashyikirwa, yavutse. Uwo nshobora kwita inshuti yanjye y’ubuzima bwanjye, urutare rwabakiyeho umuryango wacu, uhora anshyigikiye muri byose.”

Butera Knowless yakomeje agaragaza ko umugabo we Clement ari umwe mu bo azi bakora cyane, akorera umuryango we, kandi akaba umuhanga udasanzwe.

Ati “Clement Ishimwe, buri munsi duha agaciro ubwitange bwawe, impano yawe, n’uburyo ukomeza kwita ku bintu. Rero uyu munsi, ikintu cyonyine njye n’abakobwa [abana babo] twakora, ni ugushimira Imana. tuyishimira ku bw’ubuzima bwawe, imbaraga zawe n’umugisha wo kukugira mu buzima bwacu.”

Knowless akomeza yifuriza Clement ko uyu mwaka yinjiyemo uzakomeza kumubera w’ibyishimo, ubuzima bwiza, gutsinda ndetse n’amahoro.

Asoza agira ati “Njye n’abakobwa turagukunda bihebuje kuruta amagambo yabisobanura, no kurusha ubuzima ubwabwo.”

Knowless na Clement bamaze imyaka ikenda (9) basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe muri Kanama 2016.

Knowless yagaragaje urukundo ruhebuje akunda umugabo we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 1 =

Previous Post

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Next Post

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

Related Posts

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

by radiotv10
04/09/2025
0

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiye Imana muri Uganda, aho yari yagiye...

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

by radiotv10
03/09/2025
0

Naomie Nishimwe wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko yanyuze mu bihe by’agahinda gakabije (depression) abitewe n’ibyo abantu bamuvuzeho...

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

by radiotv10
02/09/2025
0

Umukinnyi wa Film Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yazamuye impaka ku isura nshya ye, agaragara yaratakaje ibilo mu buryo...

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi uherutse gushyira hanze igitabo, yarangije icyirico cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye...

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

by radiotv10
01/09/2025
0

Umuhanzi Jean Pierre Clever Tuyizere wamenyekanye nka Papi Clever uririmbana n’umugore we Dorcas, yemeza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza...

IZIHERUKA

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika
FOOTBALL

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

04/09/2025
IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

04/09/2025
Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

04/09/2025
Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.