Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica imbwa z’inyagasozi ku buryo nta mbwa igomba gusigara icaracara mu muhanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa RAB bwasohoye itangazo risaba abatunze imbwa mu Rwanda kuzandikisha mu buyobozi bw’Imidugudgu batuyemo ndetse bakerekana ibimenyetso by’uko zahawe urukingo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa ryo muri 2008 ndetse n’iteka rya Minisitiri ryo muri 2020.
Aya mabwirizwa agamije kurushaho gukurikirana ubuzima bw’imbwa ndetse n’abantu, kuko hakunze kumvikana abaribwa n’aya matungo bikabagiraho ingaruka.
Abatunze imbwa bavuga ko kuzandikisha mu Midugusu ntakibazo babibona kuko basanzwe baha agaciro aya matungo abana n’abantu.
Karamuka Mussa utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, agira ati “Biramvikana kuko imbwa ni inyamaswa abantu benshi dukunda ariko nanone inyamaswa ni inyamaswa, mu rwego rw’umutekano w’abantu ndetse n’uwayo ni byiza ko yambikwa agapfukamunwa, ikaba ikingiwe mbese ikarindirwa umutekano nkuko na yo irinda umutekano w’abantu n’ibintu.”
Abaturage barashima amabwiriza yashizweho na RAB nubwo basaba ko n’imbwa zo mu gasozi zidafite banyirazo zandikwa kuri Leta nk’umutungo udafite ba nyirawo cyangwa mo kimwe zikicwa.
Umwe yagize ati “Imbwa z’inyagasozi zo zakagambye gushyirwa ahantu zitajarajara cyangwa mo kimwe bakazica kuko zishobora kuba zarya abana mu gihe bari gukina.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Uwituze Solange avuga ko mu byumweru bitatu biri imbere imbwa zidafite ba nyirazo ziri mu gasozi, bazatangira kuzishyira mu bigo bishinzwe kuzitaho, izisigaye bakazica ku buryo nta mbwa izasigara icaracara mu gasozi.
Ati “Nyuma y’ibyumweru bitatu hasohotse itangazo, tuzatangira ubukangurambaga bwo kuzikuraho (Kuzica) birashoboka ko hari uwayibona hirya no hino ariko gahunda yo kuzikuraho izaba yatangiye bivuze ko aho bazaba bayibona bazajya batubwira tukaza tukayikuraho.”
Aya mabwiriza yo kwandikisha imbwa, agena ko imbwa iri hanze igomba kuba iri kumwe n’umuntu, ikaba iziritse ku mugozi kandi yambitswe agapfukamunwa kabugenewe, kayibuza kuba yaruma umuntu mu gihe iri mu ruhame. RAB ivuga ko abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanwa hakurikijwe itegeko.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10
Mwaramutse RAB Yaba ikoze gikorwa cyiza kuko urebye Nko mumugi wa Huye biteye impungenge cyane ,mbese imbwa zizerera ahitwa za tumba ,rango nahandi ubona biteye impungenge nyinshi cyane.zinyuranamo n’abantu kuburyo bungana mumuhanda. Ukabireba ukumirwa.