Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino uyihuza n’iya Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ntikinisha rutahizamu Nshuti Innocent umaze igihe abanza mu kibuga, kubera ikibazo cy’amakarita.
Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo yayo ya nyuma kuri uyu wa Mbere kuri Orlando Stadium, aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri saa cyenda.
Amakuru avugwa mu ikipe mbere yo guhura na Zimbabwe, ni uko Nshuti Innocent atazakina umukino kuko afite amakarita abiri; arimo iyo yabonye ku mukino wa Nigeria, yaje yiyongerra ku yo yabonye Amavubi atsinda Afurika y’Epfo mu kwezi k’Ugushyingo 2023 i Huye.
Andi makuru avuga ko Claude Niyomugabo usanzwe akina yugarira yagize ikibazo ku zuru, hatekerejwe gushaka igisubizo ku buryo yakina ameze neza, aho hifuzwaga gushakwa uko yabona mask yo kwambara, gusa amakuru avuga ko ishobora kutaboneka, akaba yakinira aho.
Hakurikijwe uko imyitozo yakozwe, bigaragara ko kuri iyi nshuro umutoza atazatangira akoresha ba myugariro batatu kuko ikipe ya mbere yakoze imyitozo mu mikinire ya 4-3-3.
Fitina Omborenga na Enzo Hamon bari babanjemo ku mukino wa Nigeria, uyu munsi bakoreye mu ikipe ya kabiri, ku buryo Kavita ashobora gusimbura Fitina Omborenga kuri kabiri, Muhire Kevin agasimbura Enzo hagati.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10