Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe y’imikoranire n’Uruganda, Roots Investment Group Ltd rwenga ikinyobwa gisembuye cya Be one Gin.
Uru ruganda rukazajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino wa Shampiyona [Man of the Match], umukinnyi w’ukwezi [Player of the Month], umutoza w’ukwezi n’Umunyezamu w’ukwezi.
Umukinnyi witwaye neza ku mukino azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw mu gihe uw’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 400 Frw, umutoza w’ukwezi ahembwe ibihumbi 300 Frw, naho umunyezamu w’ukwezi ahembwe Ibihumbi 200 Frw.
Hadji Yussuf Mudaheranwa wari uhagarariye Rwanda Premier League yavuze ko ikigambiriwe ari ukuzamura ireme ry’abakinnyi n’abatoza kuko abafatanyabikorwa bari kuza gufatanya bose bari kuzana ibihembo bifatwa n’abakinnyi.
Kuri uyu wa Kane kandi nabwo Rwanda Premier League yari yasinyanye amasezerano na Epobox yo izajya ihemba umukinnyi witwaye neza kuri buri munsi wa shampiyona, aho asajya ahabwa ibihumbi 200 Frw, mu gihe bazanahemba abitwaye neza mu mwaka wose aho azahabwa imodoka ya miliyoni 15 Frw.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10