Umutoza wa Rayon Sports n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ubu iri kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania, barasezeranya abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, intsinzi mu mukino wo kwishyura uzayihuza na Singida Black Stars yayitisindiye iwabo.
Ni umukino wo kwishyura, Rayon Sports izahuramo na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup.
Nubwo umukino ubanza warangiye Rayon itsinzwe igitego 1-0 i Kigali, umutoza Afhamia Lofti n’abakinnyi barimo kapiteni wungirije Emery Bayisenge, bavuga ko bizeye guhindura amateka.
Umutoza Afhamia Lofti yavuze ko we n’abakinnyi biteguye guhagararira Igihugu cyabo neza. Yagize ati “Duhagarariye Igihugu cyacu, tugomba kuba abanyembaraga, tugomba gutsinda. Abakinnyi bose bazaba biteguye kandi bazakina bashyizeho umuhate.”
Bayisenge Emery yunze mu ry’umutoza we, avuga ko umukino wo kuri uyu wa Gatandatu ari amahirwe yo kwandika amateka mashya.
Ati “Turiteguye gukora amateka, nubwo ari umukino utoroshye, twatakaje umukino ubanza, twiteguye ku mukino wa kabiri.”
Bayisenge yakomeje agaragaza ko umukino nk’uyu utsindwa n’ubushake bw’abakinnyi mu kibuga. Ati “Mu by’ukuri umukino nk’uko mbibona ni umukino w’abakinnyi. Simvuze ko abatoza badafite uruhare, ariko imikino nk’iyi iba ari iy’abakinnyi ku giti cyabo, bakifatira ibyemezo, bakaba ba nyirubwite ijana ku ijana.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025 i Dar es Salaam, aho Rayon Sports isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Aime Augustin
RADIOTV10