Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb yakomoje ku burwayi bwa rutahizamu w’iyi kipe Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara wafashwe n’uburwayi bwakomeje kuba urujijo mu bakunzi bayo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025 ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pele Stadium ari na yo stade izakiriraho Pyramids FC muri CAF Champions League.
Abakinnyi bose ba APR FC barahari usibye Djibril Ouattara wafashwe n’uburwayi ubwo ikipe ye ya APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame CUP muri Tanzania.
Uburwayi bwa Ouattara bwakomeje kuba urujijo, kuko nyuma yo gukina umukino wa mbere muri CECAFA na Bumamuru FC yanatsinzemo igitego, habanje kuvugwa ko yavunitse, ubundi ko arwaye malaria.
Taleb yagize ati “Ubwo twari muri Tanzania, uyu musore yagize ikibazo cyo kutiyumva neza mu mubiri, muribuka ko yakinnye umukino ufungura CECAFA akanatsinda igitego ndetse yari mu bakinnyi beza muri uwo mukino, gusa bucyeye bwaho yahise agira umuriro ukabije ndetse atangira kubabara mu mubiri ari nako yarukaga cyane, ubwo rero byabaye ngombwa ko tumwohereza i Kigali kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho kuko uburwayi bwe bwari butangiye gukomera.”
Taleb yakomeje agira ati “Ouattara yagiye kuvurizwa mu Bitaro bya Gisirikare, magingo aya rero uyu musore afite ikiruhuko cy’icyumweru ni nayo mpamvu atazagaragara mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.”
Uyu mutoza yavuze ko nubwo badafite Ouattara, abandi bakinnyi bahari kandi biteguye guhangana n’ikipe yise ikomeye ya Pyramids FC.
APR FC izakira Pyramids mu mukino ubanza tariki 01 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium saa 14h00, umukino wo kwishyura uzakinirwa i Cairo kuri Stade yitiriwe iya 30 Kamena, ku ya 05 Ukwakira 2025.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10