Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, noneho Umunyafurikakazi w’Umunya-Ethiopia aza mu icumi ba mbere, Abanyarwandakazi babiri na bo babasha kurangiza ku nshuro ya mbere.
Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, ahasiganwaga abangavu batarengeje imyaka 19, bakoze intera y’ibilometero 74, aho batangiye saa mbiri na makumyabiri (08:20′).
Uyu Munya-Espagne Ostiz Taco Paula atwaye shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’Abangavu akoresheje amasaha 2:09’:19’’, aho yaje akurikirwa n’Umutaliyani Chantal Pegolo.
Ku mwanya wa gatatu kandi, haje Umusuwisikazi Anja Grossmann, mu gihe ku mwanya wa kane haza Umunya-Canada Sidney Swierenga, na we wakurikiwe ku mwanya wa gatanu n’Umutaliyani Giada Silo, mu gihe ku mwanya wa gatandatu haje Umufaransakazi Thais Poirier, warushijwe amasegonda 03”.
Umunya-Ethiopia Tsige Kiros uri mu bigaragaje uyu munsi, kuva iyi shampiyona yatangira mu Rwanda, ni we ubaye Umunyafurika uje mu icumi ba mbere, aho yaje ku mwanya wa karindwi, akaba yarushijwe amasegonda 08’’.
Ku mwanya wa munani haje Umunya-Australia Neve Parslow, ku wa cyenda haza Umunya-Pologne, Maria Okrucinska, mu gihe ku mwanya wa 10 haje Umunyamerikakazi Alyssa Sarkisov.
Abanyarwandakazi babiri, Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane muri bane bari mu bakinnyi bitabiriye iyi shampiyona mu cyiciro cy’abangavu, babashije gusoza irushanwa, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Masengesho Yvonne yabaye uwa 48, naho mugenzi we Uwiringiyimana Liliane aza ku mwanya wa 49, bombi bakaba basizwe ibihe bingana n’iminota 12:’ 20 ” na Paula Ostiz wegukanye iyi Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’Abangavu batarengeje imyaka 19.
Mu myaka itanu ishize, Abanyarwandakazi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro nk’iki cy’abangavu, inshuro imwe, iyabreye i Glasgow aho hari hitabiriye Byukusenge Mariate na Uwera Aline batabashije gusoza.





RADIOTV10