Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye andi mu mukino w’amagare, Umunya-Slovania Tadej Pogačar usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, ashimangiye ko ari umwami w’Abami mu kunyonga igare, yegukana Shampiyona y’Isi, yaberaga i Kigali mu Rwanda ikiniwe bwa mbere ku Mugabane wose wa Afurika.
Abanyarwanda, Abanyafurika baturutse mu Bihugu binyuranye, Abanyamerika, Abanyaburayi, Abanyaziya, n’abaturutse mu zindi nguni zose z’Isi, bitwaje amabendera y’Ibihugu hafi ya byose byitabiriye iri rushanwa, bari babucyereye, bajya mu ntanzi z’imihanda yose yakiniwemo iri siagwa ryapfundikiye iyi Shampiyona y’Isi.
Ku munsi wa munani wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, hakinwe icyiciro cy’abagabo cyatangiranye abakinnyi 162, aho bakoze intera y’Ibilometero 267,5 babanje gutangirira kuri Kigali Convention Center, bakabanza kuzenguruka inshuro icyenda (9) mu bice birimo Gishushu, Nyarutarama, Kimihurura ahari hazwi nko kwa Migone ariko ubu hamaze kwitirirwa kwa Pogačar, bagasubira kuri KCC.
Nyuma yo kuzenguruka inshuro icyenda, bahise berecyeza i Karama banyuze Nyabugogo, bakazamuka kuri Ruliba n’i Karama, aho basangaga abantu ibihumbi n’ibihumbi babategereje byumwihariko i Nyabugogo hari hakubise huzuye.
Abanje kugaragaza ubuhanga bwe budasanzwe mu kunyonga igare, Umunya-Slovania Tadej Pogačar nimero ya mbere ku Isi mu mukino w’amagare, yahagurukiye igare, yanikira abandi, ahita akurikirwa n’Umunya-Mexico Isaac del Toro bakinana mu ikipe ya UAE Team Emirates XRG, banamanukanye Nyamirambo bakanazamukana ku gasozi gaterera kurusha utundi ahazwi nko kwa Mutwe.
Aka gasozi bazamutse ari bonyine, byatumye bakomeza kuyobora isiganwa, ndetse bagera kuri Kigali Convention Center bakiyoboye, ubundi batangira kongera kuzenguruka inshuro zari zisigaye.
Umubiligi Remco Evenepoel na we wahabwaga amahirwe yo kwigukana iyi Shampiyona, ubwo yasatiraga kuri KCC, yabanje guhindura igare, ariko ryaje kumutenguha bamaze kuzenguruka inshuro imwe, agasaba ubufasha kugira ngo bamusubize iryo yajyanye i Karama, ariko bagatinda kurimushyikiriza, byageze aho akanafata icyemezo cyo guhagarara kuko irindi ryari ryagize ikibazo, akanagaragaza umujinya mwinshi ko bari kumutindira.
Babanje kuzenguruka izindi nshuro esheshatu zari zisigaye, Umunya-Slovania Tadej Pogačar yegukanye iyi Shampiyona y’Isi y’amagare akoresheje amasaha 6:21’:20
Uretse uyu Munya- Slovania wegukanye Umudali wa Zahabu, ku mwanya wa kabiri haje Umubiligi, Remco Evenepoel na we wahabagwaga amahirwe ko ashobora kwegukana iyi shampiyona, aho we yegukanye umudali wa Feza arushwa umunota 01′:28” na Pogačar.
Ku mwanya wa gatatu haje Umunya-Ireland Ben Healy waje asigwa iminota 02′:13” aho na we yakunze guhatana cyane n’Umunya-Denmark Mattias Skjelmose, akaza kumusiga mu bilometeri bitanu bya nyuma, ariko na we akaza kwegukana umwanya wa gatatu, aho we yarushijwe iminota 2′:53”.
Indi myanya yo mu bakinnyi icumi ba mbere:
4: Mattias Skjelmose (Denmark) +2:53
5: Toms Skujins (Latvian) +6:41
6: Giulio Ciccone (Italia) +6:47
7:Isaac del Toro Romero (Mexico) +6:47
8: Juan Ayuso Pesquera (Espagne) +6:47
9: Afonso Eulalio (Portugal) +7:06
10: Thomas Pidcock (Great Britain) +9:05
Ni mu gihe bakinnyi batandatu b’Abanyarwanda bari batangiye iri rushanwa, nta n’umwe wabashije kurisoza, aho Shemu Nsengiyumva wari wabashije kwerecyeza i Karama, ari we wavuyemo bwa nyuma.
Ni na ko byagenze ku Bihugu hafi ya byose byo ku Mugabane wa Afurika, aho Umukinnyi wabashije gusoza wo kuri uyu Mugabane, ari Umunya-Eritrea Amanuel Ghebrezghbier wenyine, mu gihe abandi benshi bavuyemo hatarabaho kwerecyeza i Karama.






RADIOTV10