Icyumweru cy’ibyishimo i Kigali mu Rwanda, ahari hamaze iminsi habera Shampiyona y’Isi y’Amagare yanyuze mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’Igihugu, agasanga abaturage ibihumbi n’ibihumbi bayategereje, aho buri wese yashakaga uburyo butuma ayareba neza ntakimukingirije.
Ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, iyi Shampiyona yabaye ibirori bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda, aho bwo yabashije no kwambuka ikagera mu Karere ka Nyarugenge inyuze i Nyabugogo.
Aha i Nyabugogo hazwiho kuba hari abantu uruvunganzoka buri munsi, n’ubundi hari hakubise huzuye abari baje kwihera ijisho ibi birori by’igare, ryamanutse ku Muhima rihorera, abandi na bo mu majwi yo hejuru, bagakubita akamo.
Buri wese wari Nyabugogo yifuzaga kureba abakinnyi, byumwihariko ba rurangiranwa nimero za mbere muri uyu mukino w’amagare, ndetse bagashaka aho bajya guhagarara.
Ifoto iri mu zitazibagirana, ni iya bamwe bari bahagaze kuri za moto, zisanzwe zibafasha mu mibereho yabo, ariko ubu bwo bari baziparitse ngo birebere igare uko ryogoga imihanda yo muri Kigali.
Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare yongeye gushimangira urukundo Abanyarwanda bakunda uyu mukino w’amagare, aho kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma wayo, abaturage benshi baramukiraga aho iri siganwa ryanyuraga, kugira ngo bajye kwihera ijisho banafane abakinnyi babasenderejemo ibyishimo.

RADIOTV10