Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FRDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi, basenye ikiraro cyo muri Teritwri ya Walikare, bikabangamira urujya n’uruza rw’abaturage, kandi ko ari umugambi wateguwe wo gushyira mu kaga abaturage no kubicisha inzara.
Ibi byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, rigamije gukomeza kwamagana ibikorwa biriho bikorwa n’uruhande bahanganye bigira ingaruka kuri rubanda.
Iri Huriro ritangira rivuga ko Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kurenga ku biganiro by’amahoro by’i Doha n’imyanzuro yagiye ifatirwamo irimo iyo guhagarika imirwano.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rigira riti “Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, uruhande rwishyize hamwe rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai WAZALENDO, abacancuro n’igisirikare cy’u Burundi (FDNB), rwasenye ikiraro Vital cya Mpeti muri Teritwari ya Walikare.”
Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwa Kinshasa, wo kwangiza ibikorwa remezo bifitiye akamaro Abanyekongo bisanzwe bigira uruhare mu rujya n’uruza no guhuza abo mu duce tumwe n’utundi, ndetse binagamije kubabuza kubasha kugera ku mitungo yabo y’ingenzi.
Ati “Uyu mugambi wo gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi by’Abaturage b’Abanyekongo, byakozwe mu mugambo wateguwe, ugamije gushyira mu kato abaturage b’abasivile, no kuburizamo urujya n’uruza rw’abaturage n’ibyabo.”
Iri Huriro AFC/M23 rivuga ko “Rifata ibi bikorwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu bigamije kwicisha inzara abaturage b’inzirakarengane.”
Iri huriro rihamagarira Umuryango mpuzamahanga kumenya ibiriho bikorerwa muri Uvira, rikavuga ko ridashobora kubyihanganira, ahubwo ko rigikomeye ku ntego yaryo yo kurinda abaturage b’abasivile, kandi ko nk’uko ryakunze kubivuga rizajya rijya kuburizamo ibyo bikorwa ku isoko y’aho bitegurirwa.
RADIOTV10