Umunyarwenya Osmarito OG uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho atuma benshi bamwengura, ari mu byishimo nyuma yo kugura imodoka ye ya mbere.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asanzwe anazwiho cyane kubera amashusho asekeje anyuzaho, Osmarito OG, yasangije abantu amafoto agaragaza imodoka aguze bwa mbere.
Ubutumwa buherekeje aya mafoto, Osmarito yaboneyeho kwishimira, aho yagize ati “Congratulations to me. The first Key [cyangwa se ngo ishimwe kuri njye, imodoka yanjye ya mbere].”
Ni imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 iri mu zigezweho mu Rwanda, dore ko benshi bazikundira imiterere yazo yaba imbere n’inyuma, ndetse no kuba zidakoresha Lisansi nyinshi, kuko ziri mu bwoko bw’izikoresha ibikomoka kuri Petelori n’amashanyarazi ingunga imwe zizwi nka ‘Hybrid’.
Uyu musore uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, umwaka ushize yatangaje ko u Rwanda rwamubereye umugisha, dore ko atari ho yavukiye, kuko yavukiye muri Kenya ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) n’undi w’Umunyakenya (Nyina).
Osmarito OG waje mu Rwanda muri 2014, yatangaje ko ubwo yari muri Kenya yari amaze kwinjira mu nzira igoramye, dore ko yari yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, ariko aho yagereye mu Rwanda ubuzima bwahindutse akajya ku murongo.
Uretse amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ziba zisekeje, uyu musore anashyiraho amashusho yamamaza ibikorwa bya kompanyi z’ubucuruzi zimwe zo mu Rwanda, ziba zamuhaye akazi.


RADIOTV10
Congratulations to him!! Akomeze akore plus Discipline