Abayobozi ba Israël na Hamas bageze i Cairo mu Misiri, kugira ngo baganire ku mugambi w’amahoro wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, ugamije kurangiza intambara imaze igihe hagati y’impande zombi.
Aba bayobozi ku mpande zombi bageze mu Misiri kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Ukwakira 2025, aho imwe mu ngingo baganiraho, ari amasezerano ashoboka yo kurekura imfungwa ziri muri Gaza, kuko iyi ngingo n’izindi z’ingenzi zigize ayo masezerano zitarumvikanwaho neza.
Abayobozi ba Hamas bageze mu Misiri kuri iki Cyumweru mbere yuko hatangira ibiganiro na Israël na Leta Zunze Ubumwe za America, bigamije kuganira ku mugambi wo guhagarika imirwano muri Gaza, uzarangira imirwano ihagaritswe ndetse n’abafashwe bugwate bagafungurwa, mu gihe ibiganiro byazagenda uko biteganyijwe.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu yatangaje ko gukura ingabo zose muri Gaza bitari mu byo bazaganiraho, kuko badashobora kubyemera, ndetse mu ijambo yavuye kuri televiziyo y’Igihugu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko Hamas igomba gushyira hasi intwaro hifashishijwe umugambi wa Trump cyangwa imbaraga za gisirikare. Yongeyeho ko yizeye kugarura imfungwa za Israel zifungiye muri Gaza mu minsi mike iri imbere.
Ibyo Netanyahu yabivuze nyuma yuko Hamas yari imaze gushyira hanze itangazo ryasohotse ku wa Gatanu, rivuga ko yemeye kurekura imfungwa ifite muri Gaza hakurikijwe umugambi w’amahoro wa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ntiyavuga ku bijyanye no gushyira intwaro hasi, ahubwo isaba ko habaho ibiganiro ku bindi bibazo birebana n’uyu mugambi wa America.
Hamas igishyira hanze iryo tangazo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na we yahise atangaza ko atazihanganira gutinda kwa Hamas mu kwemera aya amasezerano.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Hamas igomba kwemera aya masezerano yo kurangiza intambara byihuse, bitabaye ibyo, byose bizahinduka ubusa. Reka tubirangize vuba.”
Iyi gahunda ya America igizwe n’ingingo 20 ziteganya ihagarikwa ry’intambara ako kanya, ndetse n’irekurwa ry’abanya-Israel 20 bakiri bazima bafashwe bugwate na Hamas, kimwe n’imirambo y’abakekwaho kuba barishwe, bagahererekanywa n’Abanya-Gaza amagana bafungiye muri gereza za Israel.
Mu itangazo ryanyuze kuri X, Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zatanze itegeko ryo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Trump ugamije irekura ry’abafashwe bungwate, ndets zongeyeho ko umutekano w’abasirikare ba Israel ari wo uza ku isonga.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10