Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye ku nshuro ya mbere bikanatungura Polisi yo muri Espagne.
Ni ibintu bidasanzwe mu bikorwa by’abimukira bava ku Mugabane wa Afurika berecyeza i Burayi, ubundi bakunze gukoresha inzira y’amazi n’amato, ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.
Uyu mwimukira wavaga muri Maroc yerecyeza muri Espagne, yakoresheje uyu mutaka ahunga abapolisi bari barinze umupaka na bo batunguwe n’ibi batamenyereye.
Abapolisi bakurikiye aho uyu mwimukira yururukiye, basanze yamaze kugenda, ahubwo yahasize umutaka yakoresheje abacika, yawutaye mu myaka ihinze muri ako gace.
Ubu buryo bwakoreshejwe n’uyu mwimukira, ni ku nshuro ya mbere bugaragaye ku bimukira bambukiranya umupaka wa Maroc mu majyaruguru ya Afurika berecyeza muri Espagne.
Amashusho y’uyu mwimukira ari kuguruka mu mutaka, agaragaza ari ku musozi muremure wa Jebel Musa muri Maroc, mbere yuko ashyika mu gace ka Ceuta ka Sidi Ibrahim ku butaka bwo ku Mugabane w’u Burayi, ahasanzwe hari imisozi ikunze kwifashishwa n’abantu bashaka gukora siporo yo guterera.
Iperereza ryahise ritangira kuva hagaragara uyu mwimukira, aho kugeza ubu hataramenyekana imyirondoro ye, bikaba bikiri urujijo niba ari Umunya-Maroc cyangwa ari uwo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Amakuru aturuka muri kariya gace ariko adafitiwe gihamya, avuga ko uriya muntu, ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 usanzwe afasha abimukira kwambuha umupaka.
Polisi ya Espagne yo ivuga ko nubwo uyu mwimukira yabashije kuyica mu rihumye, ariko “ntidutekereza ko hari abantu benshi bazabigerageza. Kuko birahenze kandi biteye impungenge, ni ibintu abantu bakoresha basanzwe babifitiye ubunararibonye.”
Agace ka Ceuta, uyu mwimukira yaguyemo, ni kamwe kifashishwa cyane n’abimukira binjira ku Mugabane w’u Burayi mu buryo budakurikije amategeko, bava muri Maroc, ahanashyizwe uburinzi bukomeye mu kubaca intege.
RADIOTV10