Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma yo guhamywa ibyaha agakatirwa igifungo gisubitse, yatangaje ko yageze mu rugo kandi ko ashimira abamubaye hafi.
Bishop Gafaranga yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumuhamije ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, rukamukatira igifungo cy’umwaka usubitse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.
Uyu mugabo wahamijwe ibyaha bishingiye ku ihohotera yakoreye umugore we Annette Murava usanzwe ari umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Umunyamakuru Julius Chita usanzwe ari inshuti ikomeye ya Gafaranga, ni na we wagiye kumwakira ndetse ari kumwe na Annette Murava ubwe, ndetse n’umunyamategeko Me Mbarushimana Veneranda wunganiye Gafaranga.
Nyuma y’igihe gito uyu mugabo uzwi mu biganiro bikundwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube asohotse mu Igororero, Julius Chita yatangaje ko yamaze kugera mu rugo.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe bicaye ahantu bigaragara ko ari mu ruganiriro, Julius Chita yagize ati “Umuvandimwe Bishop Gafaranga yageze mu rugo kandi ameze neza! Nyuma y’amezi 5 niminsi 3 afunzwe! Yantumye ngo mbashimire mwese abamubaye hafi. UWITEKA AHABWE ICYUBAHIRO.”

Bishop Gafaranga wari waratawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi 2025, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye no gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho ibi byaha yahamijwe bishingiye ku byo yakoreye umugore we Annette Murava, byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze.
Mu maburanisha anyuranye, Gafaranga utarahakanye ko yagiranye ibibazo n’umugore we, yavugaga ko ibyabaye mu rugo rwabo ari kimwe n’ibiba mu zindi.
Umunyamategeko we Me Mbarushimana Veneranda, mu iburanisha rya nyuma mu rubanza rwo mu mizi, yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano, ndetse rukaba rwanamukatira igisubitse.
RADIOTV10