Abakinnyi bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda bakiniye amakipe anyuranye n’iy’Igihugu, bakinnye irushanwa ritegura Shampiyona, mu mikino y’ubusabane igamije kubabera urugero rwiza abagikina uyu mukino n’abari kuwuzamukamo.
Ni irushanwa ryiswe ‘Made Well’ ryahuje ikipe y’abakanyujijeho ndetse n’iya Kinyinya VC ryabaye kuri uyu wa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu ari na bwo ryasojwe.
Iyi mikino yashibutse mu gitekerezo cyatanzwe n’abasanzwe bari mu mukino wa Volleyball Rwanda, rigamije no kongera guhuza aba bakinnyi bakanyujijeho, ariko na barumuna babo babarebereho.
Dusabimana Vincent wakiniye amakipe anyuranye muri Volleyball mu Rwanda no hanze yarwo ndetse akaba yaranakiniye Ikipe y’Igihugu, avuga ko iri rushanwa ryabaye umwanya mwiza wo kongera kungurana ibitekerezo by’uburyo abakizamuka muri uyu mukino n’abakiwurimo, bakomeza kuwukina neza.
Ati “Byari byarasabwe n’abanyamuryango, bavuga bati ‘ese aba legend [abanyabigwi] iyo barangije gukina baba hehe? Ikipe ya KVC [Kinyinya Volleyball Club] ntakuntu hazabaho umukino uhuza Kinyinya n’abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, bitume abana cyangwa abagikina uyu munsi barebera kuri bakuru babo bahoze bakina, ko nabo aho bari ari heza’.”
Dusabimana Vincent avuga kandi ko iri rushanwa ryahuje abakanyujijeho muri Volleyball, ryanabaye umwanya mwiza wo kongera kureba ahahise h’uyu mukino ndetse bakanangurana ibitekerezo byatuma urushaho gutera imbere no guteza imbere abawukina n’abandi bawufitemo imirimo.
Muri uyu mukino, Ikipe ya Kinyinya yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22 y’aba-legend, iseti ya kabiri yo yegukanwa n’ikipe ya Legend ku manota 25 kuri 22 ya Kinyinya, mu gihe iseti ya gatatu yegukanywe na Kinyinya ku manota 25 kuri 18 y’Aba-Legend.
Iyi mikino kandi yanitabiriwe n’ababaye abatoza, ndetse n’abandi bose basanzwe bakunda uyu mukino wa Volleyball, bishimiye kongera kubona aba bakinnyi bakanyujijeho babasha kongera gutera ibilo.



RADIOTV10