Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
Mu butumwa bashyize hanze banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tessy na Shizzo batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki 10 Mutarama 2026.
Muri ubu butumwa buherekeje ifoto igaragaza iyi tariki y’ubukwe bwabo ibizwi nka Save the Date, Shizzo yagize ati “Turi gukomeza ipfundo intangiriro y’ubuziraherezo bwacu hamwe na Tessy, izabaha tariki 10 Mutarama 2026.”
Iyi Save the Date ishyizwe hanze nyuma y’iminsi micye, hakozwe ibirori byo gusezera ku rungano byakorewe Tessy bizwi nka Bridal Shower byabaye tariki 11 Ukwakira 2025.
Aba bombi kandi muri Kamena 2025 bari bambikanye impeta y’urukundo, aho umuraperi Shizzo yayambikiye uyu munyamakurukazi i Dubai, aho bari bagiye no kwishimira urukundo rwabo.
Umunyamakuru Tessy aherutse gusezera ku gitangazamakuru Isango yakoragaho, ubu akaba agaragara mu biganiro akora kuri YouTube Channel yiswe This and That akorana na mugenzi we we Blandy.
Ni mu gihe umuraperi Shizzo bagiye kurushingana, we asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ariko akaba akunze gukorera ibiruhuko mu Rwanda.
507800431_18053889272360950_7747611705824928154_n-2
RADIOTV10