Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa.
Ibi byemejwe na Polisi y’u Rwanda mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nyuma yuko hamaze iminsi humvikana urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba muri Kigali.
Ubutumwa bw’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, bugira buti “Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.”
Ibi bikorwa by’urugomo batumye hafatwa aba basore batatu, byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahamaze iminsi humvikana ibikorwa by’urugomo nk’ibi ndetse benshi bagasaba ko inzego zibishinzwe zabihagurukira kuko bimaze gufata indi ntera.
Aba bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya ya Polisi Kicukiro, kugira ngo hategegerezwe ibitagenywa n’amategeko nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje
Polisi yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nkibi ntabwo bizihanganirwa.”
Muri Kanama uyu mwaka, ubwo ikibazo nk’iki cyongeraga kuvugwa mu itangazamakuru, ndetse Polisi y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye bwayo, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, bamaze igihe bakurikirana iki kibazo kandi ko cyafatiwe ingamba.
Polisi kandi yaboneyeho kumenyesha ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.
Icyo gihe kandi Polisi yari yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.”

RADIOTV10