Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe impamo, kandi bisa nk’ibyikoze kuko uyu muhanzi yakuze afana ari we wamwisabiye ko bakorana.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Riderman asohoye indirimbo ye nshya yise Everything, bahuriyemo bwa mbere.
Marina yagize ati “Riderman twese twakuze turi abafana be. Uzi Igisumizi cyangwa Kokoliko uko twamukundaga? Igihe natangiraga umuziki numvaga ari inzozi gukorana na we mu ndirimbo.”
Yongeyeho ko ubwo Riderman yamuhamagaye amusaba kumufasha muri iyi ndirimbo ari bwo yibutse ko ari inzozi ze zari zaratinze kuba impamo.
Ati “Uzi ko ejobundi ampamagaye ngo njye kuririmba mu ndirimbo ye ari bwo natekereje ko zahoze ari inzozi zanjye? Ndashimira Imana ko byabaye nubwo ntazi impamvu byatwaye igihe kirekire.”
Uretse Riderman, Marina yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi yakuze arota gukorana na bo, barimo Jay Polly, Urban Boys n’abandi. Avuga ko hari n’abandi bahanzi bamutanze mu muziki yumva yifuza gukorana na bo kandi yizeye ko igihe kizagera bikaba.
Indirimbo Everything ni imwe mu zizaba zigize album Umurwa w’Indwanyi Riderman ateganya gusohora mu mpera z’umwaka wa 2025. Ni album izasohoka mu gihe uyu muraperi anitegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, nyuma yo kuva mu itsinda rya UTP Soldiers mu 2006.

Sandy UWASE
RADIOTV10