Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

radiotv10by radiotv10
23/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe impamo, kandi bisa nk’ibyikoze kuko uyu muhanzi yakuze afana ari we wamwisabiye ko bakorana.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Riderman asohoye indirimbo ye nshya yise Everything, bahuriyemo bwa mbere.

Marina yagize ati “Riderman twese twakuze turi abafana be. Uzi Igisumizi cyangwa Kokoliko uko twamukundaga? Igihe natangiraga umuziki numvaga ari inzozi gukorana na we mu ndirimbo.”

Yongeyeho ko ubwo Riderman yamuhamagaye amusaba kumufasha muri iyi ndirimbo ari bwo yibutse ko ari inzozi ze zari zaratinze kuba impamo.

Ati “Uzi ko ejobundi ampamagaye ngo njye kuririmba mu ndirimbo ye ari bwo natekereje ko zahoze ari inzozi zanjye? Ndashimira Imana ko byabaye nubwo ntazi impamvu byatwaye igihe kirekire.”

Uretse Riderman, Marina yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi yakuze arota gukorana na bo, barimo Jay Polly, Urban Boys n’abandi. Avuga ko hari n’abandi bahanzi bamutanze mu muziki yumva yifuza gukorana na bo kandi yizeye ko igihe kizagera bikaba.

Indirimbo Everything ni imwe mu zizaba zigize album Umurwa w’Indwanyi Riderman ateganya gusohora mu mpera z’umwaka wa 2025. Ni album izasohoka mu gihe uyu muraperi anitegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, nyuma yo kuva mu itsinda rya UTP Soldiers mu 2006.

Umuhanzikazi Marina

Sandy UWASE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Next Post

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Related Posts

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.