Nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n’umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde” igaragaramo ibyo baherutse kunyuramo, nk’igihe umugabo yari afunze, n’uburyo umugore yajyaga ku Rukiko ahetse umwana wabo.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho, igaragaramo Bishop Gafaranga yambaye impuzankano z’abafungwa na Annette Murava ajya kumusura ubwo yabaga araburana.
Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo, banditse bati “Nshuti zacu, Indirimbo ndi nde yagiye hanze, mwayireba kuri YouTube channel. Muhabwe umugisha niwumva iyi ndirimbo.”
Ni indirimbo bashyize hanze nyuma y’ibibazo byavuzwe muri uyu muryango zirimo ko Gafaranga yahohoteraga umugore we icyaha cyanamuhamye bigatuma afungwa kuva muri Gicurasi kugera tariki ya 10 Ukwakira ubwo yarekurwaga.
Nubwo uyu mugabo yafunguwe, ariko yahamijwe icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse.
Aba bombi bakoze ubukwe muri Gashyantare 2023, aho Annette Murava yari asanzwe ari umuhanzikazi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ndi nde siyo ndirimbo ya mbere bakoranye izindi bakoranye niyitwa “Ku musozi”, “Bya bihe” n’izindi.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










