Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ni komisiyo esheshatu, zatangarijwe abazigize, aho uyu munyamakurukazi ari mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore.
Iyi komisiyo iyobowe na Gicanda Nikita Vervelde, akaba yungirijwe na Kayitesi Vivian, ndetse iyi komisiyo ikaba irimo Nibagwire Sifa Gloria wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore igihe kinini akaba aherutse gusezera ruhaho, ndetse na Muhire Alistair.
Komisiyo Ishinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago iyobowe na Kanamugire Fidèle usanzwe ari Perezida wa Heroes FC, yungirijwe na Seneza Jean Paul. Iyi Komisiyo kandi iri Nsengimana Donatien, Kagarama Clementine na Muntuwese Raissa.
Komisiyo y’Amarushanwa iyobowe na Niyitanga Desire wabaye Perezida wa Gicumbi FC, yungirijwe na Rwirasira François. Hari kandi Kwisanga Janvier, Mugisha Samuel na Mukashema Marie Louise.
Komisiyo Ishinzwe Imari iyobowe na Nshuti Thierry, wungirijwe na Bugabo Christian. Igizwe kandi na Kageruka Ariella na Mulindabigwi Meilleur.
Komisiyo Ishinzwe Ubuvuzi iyobowe na Dr. Col Gatsinzi Herbert, wungirijwe na Hope Jean Marie Vianney. Hari na Mahoro Fiona, Cyitegetse Paola Oceane na Tuyishime Jean de Dieu.
Ni mu gihe, Komisiyo Ishinzwe Ubutegetsi n’Amategeko iyobowe na Ndengeyingoma Louise, wungirijwe na Rutagengwa Philbert. Irimo kandi Tuyisenge Celestin, Kayitera Canisius, Nishimwe Claudine, Safari Ibrahim na Ndatsikira Sylidio.
RADIOTV10











