Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gutesha agaciro Leta, bishingiye ku butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ni igihano yakatiwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, aho uretse iyi myaka ibiri y’igifungo irimo umwe usubitse, yanaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 by’ama CFA (agera muri Miliyoni 1,2 Frw) no gutanga ifaranga rimwe rigomba kujya mu isanduku ya Leta.
Yakatiwe iki gihano nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri, ari byo, gutesha agaciro Leta, no kwitandukanya n’ubutegetsi buriho. Abanyamategeko bunganira Moussa Mara batangaje ko bazajuririra iki cyemezo.
Abacamanza b’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga b’i Bamako, ntibakurikije icyifuzo cyari cyatanzwe n’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa ahanishwa gufungwa imyaka ibiri muri gereza.
Uregwa afungiye muri Kasho kuva tariki 01 Kanama, aho yashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga tariki 04 Nyakanga.
Moussa Mara yari yanditse avuga ko “nifatanyije bidasubirwaho n’abafungiye ibitekerezo byabo” ndetse abizeza ko azajya abashyigikira akanabasura kugeza igihe bazaciribwa imanza. Yari yanditse kandi ko “Igihe cyose ijoro rizaba rikomeye, bizarangira izuba rirashe!”
Ubwo uru rubanza rwariho ruburanishwa muri Nzeri, Maître Mountaga Tall, umunyamategeko wunganira uyu wahoze akuriye Guverinoma, yasabye Urukiko “gukoresha ubushishozi bw’urukiko ntiruhe agaciro ibyasabwe n’Umushinjacyaha.”
RADIOTV10










