Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in IMYIDAGADURO
0
Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana, kuko yujuje ibisabwa byose, agasaba n’Abanyarwanda kumushyigikira.

Uyu mukobwa uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) na Nyina w’Umubiligikazi, yavukiye i Bruxelles muri 2003, ari na ho yakuriye.

Ni umukobwa uhoza u Rwanda ku mutima, kuko nubwo atarubamo ariko yumva afitanye isano na rwo rya hafi kandi yishimira intambwe iki Gihugu gikomeje gutera yaba mu iterambere no mu zindi nzego zose zacyo.

Ubu ari mu guhatana mu irushanwa rya Miss Belgium, ndetse icyiciro cya mbere akaba yaragitsinze, aho yazamutse mu batoranyijwe mu Mujyi wa Bruxelles, ubu akaba ageze muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Kyra Nkezabera, ubwo yatorwaga mu bazamuka mu Mujyi wa Bruxelles, yabaye Miss Polarity [wakunzwe n’abantu cyane] ndetse aba n’igisonga cy’uwabaye uwa mbere i Bruxelles.

Muri iki cyiciro cya 1/2 ahari gukorwa amatora ku rubuga rwa Miss Belgium, amatora yafunguye imiryango, ndetse agasaba Abanyarwanda kumushyigikira dore ko aho umuntu yaba ari hose yamushyigikira anyuze kuri uru rubuga akamutora.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na RADIOTV10, Kyra Nkezabera yavuze ko yizeye kugera kure muri iri rushanwa, ndetse akaba yakwegukana ikamba.

Yagize ati “Ibikenewe byose ndabyujuje, kandi niyumvamo uwo muhamagaro kuko nitabiriye irushanwa mfite icyizere. Hamwe n’Imana, nizera ko izabinshoboza.”

Umwe mu bo mu muryango wa Kyra Nkezabera, na we avuga ko uyu mukobwa kuva mu bwana bwe yakunze kurangwa n’ishyaka ryo gushaka kugera ku ntsinzi y’ibyo yatangiye.

Yagize ati “Ni umwana wakuranye umuhate, ku buryo iyo yinjiye mu kintu aba yifuza ko akirangiza neza, akakirangiza ageze ku musaruro aba yifuza, ku buryo natwe twatangaye ubwo twumvaga ko yatsinze icyiciro cya mbere akanaza mu ba mbere.”

Uyu mukobwa si uwa mbere ufite inkomoko mu Rwanda witabiriye amarushanwa y’ubwiza nk’aya ku Mugabane w’u Burayi, dore ko na Miss Sonia Roland Uwitonze yitabiriye Miss France muri 2000, ndetse akanegukana ikamba.

Abifuza gutora uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, banyura kuri uru rubuga.

Kyra Nkezabera yazamutse mu bahataniraga mu mujyi wa Bruxelles

Aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko
Avuga ko yifuza kuzasura u Rwanda akomokamo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 5 =

Previous Post

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Next Post

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Related Posts

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.