Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana, kuko yujuje ibisabwa byose, agasaba n’Abanyarwanda kumushyigikira.
Uyu mukobwa uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) na Nyina w’Umubiligikazi, yavukiye i Bruxelles muri 2003, ari na ho yakuriye.
Ni umukobwa uhoza u Rwanda ku mutima, kuko nubwo atarubamo ariko yumva afitanye isano na rwo rya hafi kandi yishimira intambwe iki Gihugu gikomeje gutera yaba mu iterambere no mu zindi nzego zose zacyo.
Ubu ari mu guhatana mu irushanwa rya Miss Belgium, ndetse icyiciro cya mbere akaba yaragitsinze, aho yazamutse mu batoranyijwe mu Mujyi wa Bruxelles, ubu akaba ageze muri 1/2 cy’iri rushanwa.
Kyra Nkezabera, ubwo yatorwaga mu bazamuka mu Mujyi wa Bruxelles, yabaye Miss Polarity [wakunzwe n’abantu cyane] ndetse aba n’igisonga cy’uwabaye uwa mbere i Bruxelles.
Muri iki cyiciro cya 1/2 ahari gukorwa amatora ku rubuga rwa Miss Belgium, amatora yafunguye imiryango, ndetse agasaba Abanyarwanda kumushyigikira dore ko aho umuntu yaba ari hose yamushyigikira anyuze kuri uru rubuga akamutora.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na RADIOTV10, Kyra Nkezabera yavuze ko yizeye kugera kure muri iri rushanwa, ndetse akaba yakwegukana ikamba.
Yagize ati “Ibikenewe byose ndabyujuje, kandi niyumvamo uwo muhamagaro kuko nitabiriye irushanwa mfite icyizere. Hamwe n’Imana, nizera ko izabinshoboza.”
Umwe mu bo mu muryango wa Kyra Nkezabera, na we avuga ko uyu mukobwa kuva mu bwana bwe yakunze kurangwa n’ishyaka ryo gushaka kugera ku ntsinzi y’ibyo yatangiye.
Yagize ati “Ni umwana wakuranye umuhate, ku buryo iyo yinjiye mu kintu aba yifuza ko akirangiza neza, akakirangiza ageze ku musaruro aba yifuza, ku buryo natwe twatangaye ubwo twumvaga ko yatsinze icyiciro cya mbere akanaza mu ba mbere.”
Uyu mukobwa si uwa mbere ufite inkomoko mu Rwanda witabiriye amarushanwa y’ubwiza nk’aya ku Mugabane w’u Burayi, dore ko na Miss Sonia Roland Uwitonze yitabiriye Miss France muri 2000, ndetse akanegukana ikamba.
Abifuza gutora uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, banyura kuri uru rubuga.






RADIOTV10











