Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana impeta y’urukundo kwabo, na byo byaba ari iyo mikino, bavuga ko ari iby’ukuri, ndetse ko bitegura kurushingana.

Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, na Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, basanzwe banazwi ko bari mu rukundo, bambikanye impeta y’urukundo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje kuri iki Cyumweru.

Aba basanzwe kandi bazwi mu mikino yo gutwika izwi nka ‘Prank’, gusa kuri iyi nshuro bwo baravuga ko ibyo bakoze ari impamo, kuko bitegura kurushingana.

AG Promoter uvuga ko akunda Micky urutagira ingano, avuga ko basanzwe bazwi mu bya prank koko, ariko ko ibyo kwambikana impeta badashobora kubikoramo imikino.

Umukunzi we Micky, yavuze ko kwambikwa impeta n’umukunzi we, yari abize ko bizaba, ariko ko uko byakozwe byamutunguye kuko atatekerezaga ko biba kuri uwo munsi.

Yagize ati “uyu munsi hari umuntu ugomba kujya mu isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Nyambo uba hanze, ni we wambeshye mbyisangamo gutyo.”

Aba bombi batangiye gukundana umwaka ushize, baherutse no kumvikana mu mpaka z’urudaca, bitewe n’ibikunda kuvugwa n’uwitwa Captain Regis na we ukina filimi wanigeze gukunda na Micky, bakunze kujya baterana amagambo.

Iki gikorwa cyo kwambikana impeta kwabo, bivugwa ko kizakurikirwa n’indi mihango yo kurushingana, irimo gusezerana mu mategeko, byakagombye kuba byarabaye muri Kanama uyu mwaka, ariko bikaza gukomwa mu nkokora no kuba uyu mugore yari atarabona irangamuntu nk’uko yabyitangarije.

Yamwambitse impeta amusaba ko barushingana
Undi yabimwemereye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Next Post

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Related Posts

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.