Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana impeta y’urukundo kwabo, na byo byaba ari iyo mikino, bavuga ko ari iby’ukuri, ndetse ko bitegura kurushingana.
Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, na Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, basanzwe banazwi ko bari mu rukundo, bambikanye impeta y’urukundo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje kuri iki Cyumweru.
Aba basanzwe kandi bazwi mu mikino yo gutwika izwi nka ‘Prank’, gusa kuri iyi nshuro bwo baravuga ko ibyo bakoze ari impamo, kuko bitegura kurushingana.
AG Promoter uvuga ko akunda Micky urutagira ingano, avuga ko basanzwe bazwi mu bya prank koko, ariko ko ibyo kwambikana impeta badashobora kubikoramo imikino.
Umukunzi we Micky, yavuze ko kwambikwa impeta n’umukunzi we, yari abize ko bizaba, ariko ko uko byakozwe byamutunguye kuko atatekerezaga ko biba kuri uwo munsi.
Yagize ati “uyu munsi hari umuntu ugomba kujya mu isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Nyambo uba hanze, ni we wambeshye mbyisangamo gutyo.”
Aba bombi batangiye gukundana umwaka ushize, baherutse no kumvikana mu mpaka z’urudaca, bitewe n’ibikunda kuvugwa n’uwitwa Captain Regis na we ukina filimi wanigeze gukunda na Micky, bakunze kujya baterana amagambo.
Iki gikorwa cyo kwambikana impeta kwabo, bivugwa ko kizakurikirwa n’indi mihango yo kurushingana, irimo gusezerana mu mategeko, byakagombye kuba byarabaye muri Kanama uyu mwaka, ariko bikaza gukomwa mu nkokora no kuba uyu mugore yari atarabona irangamuntu nk’uko yabyitangarije.



RADIOTV10










