Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze byari byarabuze, anatanga umucyo ku bihuha byavugaga ko uruhande bahanganye hari ibice ruherutse kwisubiza.
Ni mu kiganiro Col Willy Ngoma yagiranye n’Igitangazamakuru Voice of Kivu gitangaza amakuru yibanda ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muvugizi wa M23, atangira agaragaza ko kimwe mu byatumye ibice byigaruriwe n’iri huriro bibona umutekano byari byarabuze igihe kinini, ari uko ryashyizeho inzego zinyuranye by’umwihariko iz’umutekano, nka Polisi ndetse n’Igisirikare kandi bikora kinyamwuga.
Ati “Twe icyo twabanje gukora, ni ugushyiraho ubuyobozi, yaba mu mujyi ndetse no nkengero zawo. Dufite Umuyobozi w’Umujyi, dufite abashefu ba Quartier, dufite abashefu ba Teritwari. Abo bose bakorera amahoro y’abaturage.”
Naho mu bice binyuranye, hagiye hashyirwaho abakuriye inzego z’umutekano zaba Polisi ndetse n’igisirikare, kandi bose bagakorana buzuzanya mu rwego rwo kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano w’abaturage.
Ati “Mu mujyi rero tukagira Polisi. Igipolisi cy’umwuga, cyahawe imyitozo ihagije, kandi Abapolisi bacyo bagiye banoherezwa mu bice byose tugenzura.”
Yavuze kandi ko noneho hanaherutse gutangizwa urwego rukora mu buryo bw’ubutabera, ku buryo Inkiko zose zo mu bice bigenzurwa n’iri huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, ubu zatangiye gukora.

Naho ku makuru aherutse gukwirakwira ko uruhande ruhanganye n’iri huriro rugizwe na FARDC ndetse n’abafasha iki gisirikare cya Leta nka Wazalendo, rwaba ruherutse kugira ibice rwisubiza, Col Willy Ngoma yamaganiye kure ayo makuru.
Ati “Nta nubwo wari ukwiye kuvuga ko hari aho bafashe, oya oya, nta na santimetero n’imwe bigeze bisubiza. Icyo bakomeje, ni ibitero byo kurasa buhumyi, kandi byibasira abaturage, byumwihariko mu bice bituwemo n’abaturage benshi.”
Avuga ko nubwo uruhande bahanganye rukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu bice bigenzurwa n’iri huriro, ariko na ryo ritaba ryicaye, ahubwo ko rihangana n’ibyo bitero.
Ati “Twe turi hano kubera amahoro. Turashaka amahoro, kandi iyo tuvuze ko dushaka amahoro, ntibivuze ko nutugabaho ibitero tutazagusubiza. Tuzasubiza ibitero byose bitugabwaho.”
Ku bijyanye n’ibitero FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyekongo bo mu Muryango w’Abanyamulenge batuye muri Minembwe muri Kivu y’Epfo, Col Willy Ngoma yavuze ko babyamagana bivuye inyuma, byumwihariko akavuga ko banenga cyane Leta ikomeje gukora ibi bikorwa.
Ati “Ikibazo cya Minembwe kirakomeye cyane kurusha uko abantu bose bagisobanura. Cyari gikwiye guhangayikisha Abanyekongo bose, n’ikiremwamuntu cyose, kubona bashyira abaturage mu kato, bakabuzwa uburenganzira bwo kugera ku byo kurya, ku byo kunywa. Ntibabasha kugera ku byo bakenera by’ingenzi. Mu byukuri, abantu bose bari bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo batabare bariya bantu.”
Col Willy Ngoma asaba umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora kuri iki kibazo cy’Abanyamulenge bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.
RADIOTV10











