Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze byari byarabuze, anatanga umucyo ku bihuha byavugaga ko uruhande bahanganye hari ibice ruherutse kwisubiza.

Ni mu kiganiro Col Willy Ngoma yagiranye n’Igitangazamakuru Voice of Kivu gitangaza amakuru yibanda ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muvugizi wa M23, atangira agaragaza ko kimwe mu byatumye ibice byigaruriwe n’iri huriro bibona umutekano byari byarabuze igihe kinini, ari uko ryashyizeho inzego zinyuranye by’umwihariko iz’umutekano, nka Polisi ndetse n’Igisirikare kandi bikora kinyamwuga.

Ati “Twe icyo twabanje gukora, ni ugushyiraho ubuyobozi, yaba mu mujyi ndetse no nkengero zawo. Dufite Umuyobozi w’Umujyi, dufite abashefu ba Quartier, dufite abashefu ba Teritwari. Abo bose bakorera amahoro y’abaturage.”

Naho mu bice binyuranye, hagiye hashyirwaho abakuriye inzego z’umutekano zaba Polisi ndetse n’igisirikare, kandi bose bagakorana buzuzanya mu rwego rwo kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Mu mujyi rero tukagira Polisi. Igipolisi cy’umwuga, cyahawe imyitozo ihagije, kandi Abapolisi bacyo bagiye banoherezwa mu bice byose tugenzura.”

Yavuze kandi ko noneho hanaherutse gutangizwa urwego rukora mu buryo bw’ubutabera, ku buryo Inkiko zose zo mu bice bigenzurwa n’iri huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, ubu zatangiye gukora.

Col Willy Ngoma

Naho ku makuru aherutse gukwirakwira ko uruhande ruhanganye n’iri huriro rugizwe na FARDC ndetse n’abafasha iki gisirikare cya Leta nka Wazalendo, rwaba ruherutse kugira ibice rwisubiza, Col Willy Ngoma yamaganiye kure ayo makuru.

Ati “Nta nubwo wari ukwiye kuvuga ko hari aho bafashe, oya oya, nta na santimetero n’imwe bigeze bisubiza. Icyo bakomeje, ni ibitero byo kurasa buhumyi, kandi byibasira abaturage, byumwihariko mu bice bituwemo n’abaturage benshi.”

Avuga ko nubwo uruhande bahanganye rukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu bice bigenzurwa n’iri huriro, ariko na ryo ritaba ryicaye, ahubwo ko rihangana n’ibyo bitero.

Ati “Twe turi hano kubera amahoro. Turashaka amahoro, kandi iyo tuvuze ko dushaka amahoro, ntibivuze ko nutugabaho ibitero tutazagusubiza. Tuzasubiza ibitero byose bitugabwaho.”

Ku bijyanye n’ibitero FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyekongo bo mu Muryango w’Abanyamulenge batuye muri Minembwe muri Kivu y’Epfo, Col Willy Ngoma yavuze ko babyamagana bivuye inyuma, byumwihariko akavuga ko banenga cyane Leta ikomeje gukora ibi bikorwa.

Ati “Ikibazo cya Minembwe kirakomeye cyane kurusha uko abantu bose bagisobanura. Cyari gikwiye guhangayikisha Abanyekongo bose, n’ikiremwamuntu cyose, kubona bashyira abaturage mu kato, bakabuzwa uburenganzira bwo kugera ku byo kurya, ku byo kunywa. Ntibabasha kugera ku byo bakenera by’ingenzi. Mu byukuri, abantu bose bari bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo batabare bariya bantu.”

Col Willy Ngoma asaba umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora kuri iki kibazo cy’Abanyamulenge bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − one =

Previous Post

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Next Post

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri
IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

14/01/2026
Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.