Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yagaragaye aririmba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yagaragaye aririmba indirimbo Nzi ibyo nibwira y’umuhanzi Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga.
Ni videwo yashyize ku rubuga rwe rwa TikTok – He-BobiWine, aho agaragara aririmba mu Kinyarwanda agace k’iyi ndirimbo kagira kati “Ngaho mugende mubwire ababaye, muhumurize abakomeretse, mubabwire baze barebe, dufite Imana itajya ihinduka.”
Kuri iyi videwo hiyandikagaho ubusobanuro bw’ibyo yaririmbaga mu rurimi rw’Icyongereza, hanyuma ku musozo wayo yanditseho amagambo agira ati “THANK YOU KISORO, Mwakoze cyane.”
Arongera akagira ati “Ngiye kuva Kisoro, igice cy’umutima wanjye ndakibasigiye. Mwakoze ku rukundo mwanyeretse.”
Ibi kandi byanabaye mu gihe yanavugiye ijambo rikomeye mu karere ka Kisoro, aho yiyamamarije ndetse anasaba abaturage gukora impinduka.
Ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyi yataramiye Abanya-Uganda mu mujyi wa Kampala mu gitaramo cy’amateka, aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bakoraniye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










