Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya rutahizamu Adulai Jaló, bakomeje kurega iyi kipe muri FIFA, bitarenze Ukuboza 2025.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibi bibazo atari ubwa mbere bahuye nabyo, ariko ko ubuyobozi bushya buri gukora ibishoboka byose ngo bikemuke vuba.
Yagize ati “Uyu munsi dufite ikibazo cya Robertinho na Adulai Jaló, turasabwa kubishyura ngo tubashe gukomeza gahunda zacu. Ndagira ngo mbwire abafana ba Rayon Sports ko nta gikuba cyacitse. Ndarabizeza ko bitarenze ukwezi gutaha tuzaba twabikemuye kugira ngo dukomeze gahunda zacu neza. Uburyo turimo gutegura ni uko bitarenze Ukuboza tugomba kuba twakemuye ikibazo cya Robertinho.”
Yongeyeho ko ubwo yatorerwaga kuyobora Rayon Sports yaje asanga ikibazo cya Haringingo Francis, wari waratsinze Rayon Sports, asabwa guhita yishyura miliyoni zirenga 10 Frw, ari nako bari bukemure n’ibyo bafite ubu.
Ati “Naje nsanga ikibazo cya Haringingo Francis cya miliyoni zirenga 10 twarazishyuye. Iyo wishyuye bahita bakureka ugakomeza gahunda zawe. Ni cyo tugiye gukora no kuri Robertinho na Jaló.”
Ku kibazo cya rutahizamu Adulai Jaló, Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ko hari umwe mu bayobozi b’ikipe wari warishingiye ko azamwishyura amafaranga ya recruitment, ariko ntiyabikora.
Ati “Hari umwe mu bayobozi bacu wari wishingiye Adulai Jaló ko azamwishyura amafaranga ya recruitment. Ntabwo yabikoze kandi n’ubu ntarabikora. Tugiye kumwibutsa inshingano yemeye kuko twe twumvaga atari ngombwa kumusinyisha. Natishyura Jaló ubwo azaba yaratubeshye cyangwa yaribeshye mu kuvuga. Rayon Sports izabyirengera ariko ntabwo ari byiza kutuzuza inshingano.”
Uyu muyobozi wa Rayon yasoje ashimangira ko intego ari uko mu kwezi kwa mbere 2026 Rayon Sports izaba yararangije kwishyura ibirarane byose, kugira ngo ibe yemerewe kugura abakinnyi bashya mu isoko ryo muri Mutarama.
RADIOTV10











