Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko umuhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi, afite impano, ariko ko byari bigoye kumenya ko yaba yakoresha ibiyobyabwenge. Ati “umuntu ni mugari.”
Ni nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko uyu muhanzi Bill Ruzima amaze iminsi ibiri atawe muri yombi akurikiranyweho kunywa no gutunda ikiyobabwenge cy’urumogi.
Kuba uyu muhanzi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, byababaje benshi bakunda impano ye, dore ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga bwihariye mu kuririmba.
Si we muhanzi ukurikiranyweho ibyaha nk’ibi, dore ko mu minsi ishize, abandi bahanzikazi Ariel Wayz na Babo, na bo bafashwe bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge, ndetse bakaza kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko ibiyobyabwenge mu bahanzi, bisa n’ibimaze kuba icyorezo, abaza Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ibafite mu nshingano niba ntacyakorwa ngo impano nk’izi zidakomeza guhombwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah asubiza uyu wari wabajije iki kibazo, yatangiye agira ati “Umuntu ni mugari.”
Yakomeje agira ati “Maze kureba interview ya Ruzima (October (Ukwakira) 2025). Ni umwe mu bahanzi beza dufite. Gusa inyuma y’impano, injyana, n’inseko hari ibyo tutabonesha amaso.”
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko rugenzi rw’uriya muhanzi gukomeza kumugira inama, ndetse n’izafasha inzego kugira icyo zikora kugira ngo habone umuti w’iki kibazo.


RADIOTV10








